Congo:abashizwe kurinda igihugu nibo bagiteje umwijima
kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere umujyi wa goma wari mu icuraburindi, nyuma y’uko imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi yacaniraga uyu mujyi.
Amakuru yemejwe na sosiyete y’ingufu ya Virunga Energies avuga ko umuriro wabuze i Goma kubera iriya mirwano.
Kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo M23 na FARDC barimo barwanira mu bice bya Kibumba na Buhumba, mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye i Goma.
Iyi sosiyete yateguje ko ibura ry’amashanyarazi i Goma riza kugira izindi ngaruka ku batuye muri uyu mujyi, zirimo ibura ry’amazi by’umwihariko mu gace ka Kyeshero no mu nkambi y’impunzi ya Bushagara, gucanira ingo z’abaturage ndetse n’amavuriro; ibishobora gutuma habaho itakara ry’ubuzima bw’abantu.
Kuri ubu hari ubwoba bwinshi bw’uko imirwano ya FARDC na M23 ishobora kugera i Goma; ibyashyira mu kaga ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe batuye uriya mujyi.
Amakuru aturuka hakurya avuga ko imirwano yo ku wa Mbere yasize M23 isubije inyuma FARDC ndetse inigarurira igice kinini cy’ikirunga cya Nyiragongo, ibiyiha ubushobozi bwinshi bwo kuba yakwigarurira Goma.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Major Willy Ngoma cyakora aheruka gutangaza ko gufata Goma bitari mu bibaraje ishinga.