Congo: Wazalendo na FDLR bagerageje kwinjira mu Rwanda basubizwa inyuma
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’ab’indi mitwe yitwaje intwaro Leta ya Congo yise Wazalendo, bakoreye igisa nk’akarasisi mu mujyi wa Goma banagerageza kwinjira mu Rwanda.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, ahagana mu ma saa yine.
Amashusho yagiye hanze yerekana aba barwanyi bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Petite Barriére.
Baririmbaga indirimbo zitandukanye, basa n’abateguza u Rwanda ko isaha n’isaha barutera.
Amakuru Ijwi Monitor yamenye ni uko uko aba barwanyi bageragezaga gusatira umupaka w’u Rwanda basubizwaga inyuma n’abasirikare ba Congo bacungaga umutekano i Goma.
FDLR, Wazalendo, FARDC ndetse n’abacancuro b’abanya-Burayi, kuva ku itariki ya 01 Ukwakira bari mu mirwano ikomeye n’inyeshyamba za M23.
Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe ukigenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru; ibyanatumye abayobozi bayo binjira mu mugambi wo gufasha FDLR guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Imirwano ya M23 n’iriya mitwe yindi kuri uyu wa Gatandatu yabereye mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, birimo aka Bwiza ndetse n’Umujyi wa Kitshanga.
Amakuru aturuka muri Masisi aravuga ko M23 yaba yongeye kwambura umwanzi bahanganye uyu mujyi nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi.