AMAKURU

Congo ngo izakurikirana abayiteye mpaka n’iwabo

Congo ngo izakurikirana abayiteye mpaka n’iwabo
  • PublishedJune 27, 2024

Mu ruzinduko rwe rwa mbere mu ntara ya Kivu ya Ruguru iri mu ntambara, Minisitiri w’intebe wa DRC Judith Suminwa, yatangaje ko abateye igihugu cye – atavuze abo ari bo -bazabakurikirana kugera iwabo.

Abayobozi ba Congo bashinja u Rwanda ko ari rwo rwateye iki gihugu ruciye mu mutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko iki ari ikibazo cy’Abanyecongo ubwabo.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu Judith Suminwa yabwiye amatsinda y’abahagarariye inzego zitandukanye bari batumiwe ku kicaro cy’iyi ntara mu mujyi wa Goma ko uruzinduko rwe rwa mbere nka minisitiri w’intebe yahisemo kuruhera mu gace k’igihugu karimo intambara kuko ari ikibazo guverinoma ye ishyize imbere mu gushakira umuti.

Avuga kuri iyo ntambara, yavuze ko abateye igihugu cye bazabakurikirana. Ati: “Ntabwo tuzabareka, tuzakomeza, tuzakomereza iwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo tuzabareka.”

Suminwa yavuze ko atari ubwa mbere ageze muri aka gace, ariko ari ubwa mbere ahageze nka minisitiri w’intebe, ati: “Nagombaga guhera hano kuko, ibibazo bihari turabizi ariko ni ingenzi kwiyizira, ngahura n’abaturage, n’abategetsi ba hano…nkabasha kuganira na bo”.

Mu bice bitandukanye by’iyi ntara ya Kivu ya Ruguru hamaze iminsi hari imirwano ikomeye y’ingabo za leta zifashwa n’ingabo z’umuryango w’ibihugu wa SADC n’abarwanyi biswe Wazalendo, barwana n’umutwe wa M23.

Ku rugamba, hashize igihe kigera ku kwezi nta ntambwe ikomeye iterwa n’uruhande urwo ari rwo rwose mu zihanganye, mu kwigarurira cyangwa kwisubiza uduce runaka.

Iyi mirwano yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi amagana bava mu byabo bahunga berekeza mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo aho benshi baba mu nkambi z’impunzi.

Mu ruzinduko rwe Judith Suminwa yizeje abaturage ba hano ko leta irimo gukora ibishoboka ngo igarure amahoro, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru ACP.

ACP yatangaje ko yavuze ati: “Ndabizeza ko guverinoma yanjye izakora ibishoboka byose ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu ntara yose ya Kivu ya Ruguru kugira ngo aba baturage bose bahunze basubire iwabo.”

Suminwa yageze i Goma ku mugoroba wo ku wa gatatu aturutse i Bukavu aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi, ari kumwe kandi na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, minisitiri w’ingengo y’imari na minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *