AMAKURU

Congo ikomeje kwirukana abayifashaga gucunga umutekano wayo aho yahaye iminsi 7 gusa ingabo za EAC kuba zitakibarizwa kubutaka bwa congo

Congo ikomeje kwirukana abayifashaga  gucunga umutekano wayo aho yahaye iminsi 7 gusa ingabo za  EAC kuba zitakibarizwa kubutaka bwa congo
  • PublishedOctober 20, 2023

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Ukwakira 2023, urubyiruko rwo muri Goma, rwo mu ihuriro rya muvoma z’abenegihugu, akanama k’urubyiruko rwo mu mujyi n’indi miryango y’abaturage rwari mu mihanda mu myigaragambyo yamagana Ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho aba bazihaye iminsi 7 yo guhindura imikorere bitaba ibyo zigahatirwa kuva mu gihugu cyabo.

Kuri bo, ngo izi ngabo zo mu karere ntacyo zimaze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bati: “Zitambika imitwe yo kwirwanaho ku murongo w’urugamba. Zirimo gukina umukino w’umwanzi, ziraturwanya bityo turashaka ko zigenda, ”

Mu itangazo rwashyize ahagaragara kandi, uru rubyiruko ruvuga ko rwiteguye kwikorera kugira ngo amahoro agaruke muri Congo. Bati: “Mumenye ko amahoro mu gihugu cyacu atazaturuka mu Burengerazuba cyangwa mu Burasirazuba, ahubwo azaturuka mu myumvire yacu n’inshingano zacu, twaje kubaburira ku nshuro ya nyuma ku myitwarire tugiye kubakoreshaho niba mudahindutse… ”.

Urubyiruko ruvuga kandi ko rwahaye igihe ntarengwa cy’iminsi 7 izi ngabo kugirango zifate ingamba nk’uko iyi nkuru dukesha tazamardc.net ikomeza ivuga.

“Tubahaye icyumweru kimwe kugeza ku itariki ya 26 Ukwakira 2023 kugira ngo mugenzure imyitwarire y’ingabo zanyu ahabera urugamba. Nibakomeza, bazaduhatira gufata ingamba zo kurwanya amatsinda yanyu yo mu mujyi kugirango tubahatire kuva mu gihugu cyacu, kandi ntituzahagarara kugeza mugiye”.

“Urugero rw’imibabaro intambara yaduteye ni yo mavuta adutera gukiza igihugu cyacu, kimwe rukumbi dufite. ”

Iyi nkuru yibutsa ko mbere yo kugera ku cyicaro gikuru cya EAC mu Mujyi wa Goma, abigaragambyaga babanje kwitambikwa n’abapolisi barabatatanya. Babiri muri bo ndetse batawe muri yombi mu gihe gito, nyuma bararekurwa bigizwemo uruhare na Col. Job Alisa.

Byabaye ngombwa kandi ko Umugaba wungirije w’ingabo za EAC, Gen. Emmanuel Kaputa w’Umunyekongo, avugana n’abigaragambyaga ababwira ko bumvise ubutumwa bwabo, ariko ntiyabahisha ko iyo izi ngabo za EAC bamagana zitahaba, Umujyi wa Goma uba uri mu maboko ya M23.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *