IMIKINO

Cole Palmer yashize iherezo ku myaka 6 Chelsea yari imaze itabasha kubona umuinnyi utwara igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi.

Cole Palmer yashize iherezo ku myaka 6 Chelsea yari imaze itabasha kubona umuinnyi utwara igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi.
  • PublishedMay 10, 2024

Uyu musore w’umwongereza yitwaye neza mu kwezi gushize afasha ikipe ye kubona amanota atatu arimo nayari agoranye.  Nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester City yarabuze umwanya wo gukina kwa Pepe Guardiola yageze mu mujyi w’i London ahinduka inyenyeri mu ikipe ya Chelesea.

Kugeza ubu ni umusore umaze gutsinda ibitego 21 muri iyi saison,  mu kwezi gushize nibwo yongeye kwerekana ko ari umukinnyi ntashidikanwaho kuko yagize uruhare rw’bitego 7 mu mikino ine ku kibuga Stamford Bridge. Abafana batamwibagirw ni abafana ba Manchester United kuko yabatsinze hatrick irimo igitego cyo ku munota 100′ n’icyo ku munota 101′.

Everton kandi nabo ntibamwibagirwa kuko yabatsinze Hatrick mu minota 29 gusa umukino bayinyagiyemo iboitego 6_0.

Kuri uyu wa gatanu nibwo yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Kane. Agitwaye akurikira  Rodrigo Muniz, Rasmus Hojlund, Diogo Jota, Dominic Solanke, Harry Maguire, Mohamed Salah, Heung-min Son na James Maddison bombi babashije gutwara kuri iki gihembo muri uyu mwaka. Iki  gihembo cyaherukaga kuboneka muri iyi kipe gitwarwa na Eden Hazard mu mwaka 2018. uyu Cole Palmer kandi ari no mu bakinnyi bashobora kuzatwara icy’umukinnyi muto witwaye neza  muri Premier League n’umukinnyi mwiza muri rusange .

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *