IMIKINO

Cole Palmer yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwak ukiri muto muri Premier League

Cole Palmer yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwak ukiri muto muri Premier League
  • PublishedMay 18, 2024

Ikipe ya Chelsea ni imwe mu makipe yitwaye nabi mu ntangiro z’umwaka w’imikino wa 2023_2024. Iyi kipe nyuma y’uko impamvu za poloitiki zitumye umurusiya Roman Abrahmovic wayiyoboraga ayirekura hakinjira Tody Boel, yakoze impinduka zose kugera naho yirukana abatetsi babanye na Abrahamovic.

Izi ni impinduka zatumye uyu muherwe atangira no kugura abakinnyi ahereye kuri buri umwe, ku buryo Chelsea ari mwe mu makipe yashoye akayabo ku isoko ry’igura n’igurisha.

Ikipe byatangiye bitayiha insinzi, ari nako abatoza bagenda basimburana ubutitsa. Uyu mwaka Chelsea isoje neza ukirikije uko yawutangiye, ndetse n’uwawubanjirije. Ubu iyi kipe yicaye ku mwanya 6 n’amanota 60 irushwa na na Tottenum amanota 3, mu gihe basigaje umukino bagomba guhuramo na AFC Bournemouth. Iyi kipe itaratanganga ikizere isabwa kunganya umukino wayo ari nawo wanyuma igahita ihamya ko izakina imikino yo ku mugabane w’Iburayi ya Uefa Conference League. Iyi mikino kandi bashobora kutayijyamo bakererkeza muri Uefa Europa legue mu gihe batsinda AFC Bournemouth, ikipe ya Tottenum yatsinzwe Sheffield United, kuko bahita banganya amanota 63 ariko Chelsea izigamye ibitego byinshi.

Ibi yose birimo biraba ariko ntiwakwirengagiza uruhare rw’umusore w’umwongereza Cole Palmer wavuye mu ikipe ya Manchester City, yarabuze umwanya wo gukina. Uyu musore yafashije ikipe ibarizwa London mu murwa mukuru kubona amanota atatu y’ingenzi agiye atandukanye. Nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi gushize muri Premier League ibintu byaherukaga kuba mu 2018 ari Eden hazard ubikoze , yaje no guhembwa nk’umukinnyi mwiza w’umwana muri iyi saison. Uruhare rw’ibitego 22, n’imipira 10 yavuyemo ibitego nibyo byamufashije kuza ayoboye abandi

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *