IMIKINO

City Group ifite Manchester city irashaka kugira Phil Foden Umwongereza uhembwa amafaraga menshi muri Prmier League

City Group ifite Manchester city irashaka kugira Phil Foden Umwongereza uhembwa amafaraga menshi muri Prmier League
  • PublishedJune 9, 2024

Mu gihe amakipe menshi abakinnyi bayo berekeje gukina Igikombe cy’Uburayi, abandi bakaba bri mu kiruhuko, amwe muri yo arashaka guhindura umuno ku isoko ryigura n’igurisha muri iyi mpeshyi.

Ikipe ya Newcastle irashaka gusinyisha umuzamu wa Burnley James Trafford yagiye mu kiciro cya kabie (Champions ship). Iyi kipe irifuza kumutangaho million 16 z’Amapoundi, gusa Burnley  yo ikaba imushakamo izigera kuri 20, nk’uko Daily Mail ibitangaza.

Ikipe ya Manchester United yamaramaje kuri myugaroro wa Everton Jarrad Branthwaite, Liverpool Echo iratangaza ko uyu musore ufite imyaka 21 United yiteguye kurangizanya nawe mbere ya tariki 30 Kamena. Uyu ntibamushaka wenyine kuko bifuza kumuzanana na Joa Neves, umunya Portugal ukina muri Benifica y’iwabo.

Hamaze iminsi havugwa ko Julian Alvarez ari umwe mubashobora gusohoka mu ikipe ya Manchester City. Kuri ubu Fabrizio Romano aratangaza ko City  yatangiye ibiganiro byimbitse n’uyu munya Argentine ngo bamwongere amasezerano.

Mu kinyamakuru The Sun bati: “Umukinnyi  w’Umwongwereza Phil Foden, bashaka kuvugurura amasezerano ye nava mu mikino ya Euro aho yajyanye n’ikipe y’igihugu. Biteganyijwe ko City Group ishaka kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Premier League, ariko mu benegihugu.”

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *