AMAKURU Uncategorized

China: Nyuma yo kumwitiranya n’urukwavu yishwe buhigi

China: Nyuma yo kumwitiranya n’urukwavu yishwe buhigi
  • PublishedMay 1, 2023

Umuturage yarashwe n’umuhigi mu gihugu cya China yamwibeshyeho ko ari urukwavu

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abagabo bane bamaze gutabwa muri yombi aho bakurikiranyweho mu kugira uruhare mu rupfu rwa Wang Moujin bivugwa ko aribwo warashwe.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuwa Gatanu, ahitwa Shaxi, mu ntara ya Jiangxi aho Wang Moujin yarashwe n’umuhigi amwitiranyije n’urukwavu agahita yitaba Imana.

Uwo muhigi utatangajwe amazina, bivugwa ko yabonye ikintu kinyegenyega mu byatsi agira ngo ni urukwavu ahita arasa maze uwo mugabo ahita agwa aho.

Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu Polisi yahise ihagera isanga umurambo muri iryo shyamba ryari hafi y’umugezi aho nyakwigendera yarari aroba amafi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ikibazo cy’abantu batunze imbunda mu bushinwa kimaze igihe giteza umutekano muke mu gihugu.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *