IMIKINO

Chelesea yakuye agahigo kabi kari kamaze imikino cumi n’itanu.

Chelesea yakuye agahigo kabi kari kamaze imikino cumi n’itanu.
  • PublishedApril 16, 2024

Wari umukino usoza umunsi wa 32 wa shampiyona y’Abongereza ikipe ya Chelesea yari yakiriyemo ikipe yo mu mujyi wa LIverpool Everton. Umukino watangiye saa tatu, ikipe ya Chelsea yari imaze iminsi igorwa no kubona amanota atatu maze yoroherwa no gutsinda ikipe itozwa na Sean Dyche ibitego bitandatu ku busa.

Ni umukino waje kuba mwiza cyane ku musore w’Umwongereza Cole Palmer ikipe ya Chelesea yaguze imuvana mu ikipe ya Manchester City. Ku munota wa 13′ yari amaze gufungura amazamu ku mupira yari ahawe na Nicolas Jackson, ku wa 18′ arabongera ndetse no ku munota wa 29′ aza gushyiramo icya gatatu (hatrick). Marc Cucurella abonye ko bitatu bidahagije mu gice cya mbere atanga umupira uvamo igitego(assist) kuri Jackson atsinda igitego nyuma y’igihe kirekire atabasha kubona inshundura.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Chelsea iyoboye, mu cya kabiri nabwo Everton ntiyigeze ihabwa agahenge na Cole Palmer. Ku munota wa 64′ kuri Penalty, Palmer yaje guhindukiza wenyine ubugira kane umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’abongereza Jordan Pickford. Alfie Gilchrist wari winjiye mu kibuga asimbuye Malo Gusto aza gushyiramo icy’agashyinguracumu umukino urangira ari ibitego bitandatu ku busa.

Ikipe ya Chelesea yari imaze imikino cumi n’Itanu itazi uko gusoza umukino itinjijwe igitego bisa (clean sheet), Djordje Petrovic yaje kuyifasha gukuraho agahigo kabi. Ibi ni ibintu byaherukaga ku wa 26 z’Ukwambere bakina na Aston Villa muri FA Cup aho banganyije ubusa ku busa. Cole Palmer nawe ibitego bine yatsindaga byahise bimwuzuriza ibitego makumyabiri muri Premier Leugue anganya na Halland wa manchester CIty ariko akaba amurusha gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego. Palmer amaze gutanga iyo mipira icyenda mu gihe undi we amaze gutanga imipira 5. ikindi kandi, Cole Palmer hatrick yatsindaga yari hatrick ya kabiri muri muri Premier League nyuma yiyo yatsinze Manchester United. Ubu Chelesea ntikibarizwa mu mibare y’ibinyacumi ku rutonde rw’agateganyo, kuko yicaye ku mwanya wa cyenda n’amanota mirongo ine n’arindwi n’ibitego icyenda izigamye.

Ikipe ya Everton yahuye n’isanganya ryo gukatwa amanota , idacunze neza mu mikino isigaye ishobora kwisanga mu kiciro cya kabiri. Ibi biterwa n’uko yicaye ku mwanya wa cumi na gatandatu n’amanota 27, irusha ikipe ya cumi n ‘umunani ariyo Luton Town amanota abiri yonyine. Mu gihe yahura n’ibyago byo kumanuka nibwo bwa mbere byaba biyibayeho kuva shampiyona y’Abongereza yahindurirwa izina. Mu mwaka 1888 nibwo iyi shampiyona yashinzwe maze ihabwa izina rya England Football League, gusa mu mwaka 1992 yaje guhindurirwa izina maze yitwa Premier League. Mu mikino isigaye Everton igomba gukora uko ishoboye kose ikarinda amateka yayo.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *