AMAKURU

CESTRAR yasabye Leta kuzamura umushahara usoreshwa ukagera ku 100.000 Frw

CESTRAR yasabye Leta kuzamura umushahara usoreshwa ukagera ku 100.000 Frw
  • PublishedMay 1, 2024

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) Rwasabye Leta y’u Rwanda gutekereza ku buryo haterwa intambwe yo kuzamura umushahara usoreshwa ugakurwa ku mafaranga y’u Rwanda 60.000 ukagera ku 100.000.

Ubuyobozi bw’urwo rugaga rwatangaje ko ubwo busabe bushingiye ku ngano mpuzandengo y’imishahara y’abakozi mu Rwanda by’umwihariko abakora mu mirimo itanditse (Informal sector).

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR Biraboneye Africain,  yavuze ko kongera umushahara usoreshwa byafasha abakozi bari mu cyiciro cy’imirimo itanditse guhangana n’ibiciro biri ku masoko.

Yagize ati: “Dushingiye ku ngano mpuzandengo y’imishahara y’abakozi mu Rwanda by’umwihariko abakora mu mirimo itanditse (Informal sector), twongeye gusaba leta ko yakomeza gutekereza uburyo haterwa indi ntambwe, umushahara usoreshwa ukazamurwa ukavanywa ku 60.000 ukagera nibura ku 100.000 kugira ngo abakozi bari muri iki cyiciro babashe guhangana n’ibiciro biri ku masoko.”

Nk’uko biteganywa mu Itegeko Nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, uyu musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku bintu birimo umushahara, amafaranga yishyurwa mu gihe cy’ikiruhuko, ibyishyurwa ku bwiteganyirize bw’izabukuru n’ibindi byishyurwa ku mpamvu z’akazi kakozwe, akariho cyangwa akazakorwa.

Ingingo ya 56 y’iri tegeko igena ko mu mwaka wa mbere, nyuma yo gutangazwa mu igazeti ya Leta ku wa 28 Ukwakira 2022, umushahara utarenga amafarangfa y’u Rwanda 60.000 usoreshwa ku gipimo cya 0%; hagati ya 60.001 Frw – 100.000 Frw ugasoreshwa kuri 20%; naho guhera ku 100.001 Frw kujyana hejuru, ugasoreshwa kuri 30%.

Iri tegeko ryongereyemo n’icyiciro cyihariye, giteganya ko umusoro wa nyakabyizi utangwa ku gipimo cya 15%.

Ubuyobozi bwa CESTRAR buvuga ko mu rwego rwo gufasha abakozi guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko biriho muri iki gihe ndetse n’ihungabana ry’ubukungu, Leta ko yanakwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo (SMIG) nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Busaba kandi ko kuzamura imishahara y’abakozi yazamurwa muri rusange kugira ngo barusheho no koroherwa n’imibereho yabo ari na ko n’umusaruro batanga wiyongera.

Biraboneye yakomeje agira ati: “Nkuko tutahwemye kubigaragaza, turakomeza gusaba Leta ko hakorwa ibishoboka byose hagakemurwa ikibazo cyo kuzamurwa mu ntera ku ngazi ntambike cy’abakozi bo mu nzego zifitiye abaturage akamaro (essential services) cyane cyane inzego z’ubuvuzi aho abakozi baranzwe n’ubwitange mu gihe cya COVID -19 ariko ntibabona ubwo burenganzira mu gihe nyamara bari mu kazi kanabasabaga gukora ku buryo budasanzwe.”

Avuga ko nubwo abo bakozi bo muri izo nzego bagiye bashimirwa mu buryo butandukanye, bifuza ko iki kibazo cyashakirwa umuti kigakemurwa burundu.

CESTRAR irasaba kandi Leta gukemura ikibazo gihora kigaruka buri gihe kijyanye n’ubusumbane mu mishahara y’Abanyamabanga Nshîngwabikorwa b’Utugari.

Bivugwa ko abo mu Ntara bahembwa imishahara itandukanye n’abo mu mijyi kandi bakora akazi kamwe.

Ubwo busumbane ngo bukwiye no kwitabwaho ahandi hose byagaragara ko hakiri icyuho kijyanye no kutaringaniza imishahara ku bakozi bakora akazi kamwe.

Abakoresha na bo basabwe gukomeza kwimakaza umuco wo kwishyurira abakozi mu bigo by’imari (banki) hagamijwe gushyigikira umuco wo kwizigamira (Saving) no kumenyereza abakozi gukorana n’ibyo bigo by’imari mu iterambere ryabo.

CESTRAR yavuze kandi ko mu gihe hakomeje kugaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abakoresha n’abakozi basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ahakorerwa umurimo kugira ngo umukozi akore atekanye.

Leta n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining Sector) byasabwe gufata ingamba zihamye zigena imikorere no kurengera ubuzima bw’abakozi barindwa gutakariza ubuzima mu bucukuzi.

CESTRAR yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa batandukanye b’Amashyirahamwe y’Abakozi (Workers Trade Unions), Ishirahamwe ry’Abakoresha ndetse na Leta y’u Rwanda, ku ruhare bakomeje kugira mu gufasha guteza imbere umurimo unoze n’imibereho mwiza y’abakozi n’abaturage muri rusange.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *