UBUKUNGU

Byinshi ku mishinga minini y’ubwubatsi izahindura isura y’u Rwanda

Byinshi ku mishinga minini y’ubwubatsi izahindura isura y’u Rwanda
  • PublishedJanuary 12, 2024

Mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bazaryoherwa no gutaha zimwe mu nyubako zigezweho zigeze kure zubakwa mu mishinga minini y’ubwubatsi yitezweho guhindura isura y’u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Iyo mishinga irimo ibikorwa remezo bihambaye bimaze imyaka bitegerezanyijwe amatsiko ndetse n’ibishya byose bigamije kubaka ubudahangarwa rw’igihugu mu bukungu no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu rugendo rwo kugera ku cyerekezo 2050.

Mu nyubako z’akataraboneka zitegerejwe  na benshi harimo:

Kigali Green Complex (KGC)

Ni umuturirwa ugezweho uzaba ufite  umunara muremure w’amagorofa 29 hejuru y’ubutaka n’andi atandatu ari munsi y’ubutaka bita ‘caves’,   yose hamwe akaba ari amagorofa 35 ayigira inzu ya mbere ndende mu Rwanda.

Ni inyubako irimo kubakwa ahahoze Inzu Ndangamurage y’Abafaransa  (Centre Culturel Française) mu  Mujyi wa Kigali rwagati.

Uwo muturirwa  witezweho kuzaba ukorerwamo ibikorwa bitandukanye harimo ahakorera Banki, amaduka y’ubucuruzi, ibiro bikorerwamo n’inzego zitandukanye, n’ibibanza birenga 430 byo guparikamo.

Umujyi Utangiza ibidukikije (Green City Kigali/GCK)

Uyu mushinga w’icyitegererezo urimo kubakwa ku buso bwa hegitari 600 ku musozi wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (FONERWA) ku nkunga y’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KfW).

Icyitegererezo cy’imiturire kizaba gifite inzu zihendutse ku bantu mu ngeri zitandukanye, bimakaza ibikorwa by’umujyi ugezweho kandi ushingiye ku muco uhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni na yo mpamvu hifuzwa ko uwo muco wakwira hose mu Rwanda no hanze yarwo, mu nzira y’ahazaza yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurandura ingaruka zituraka ku kutabungabunga neza ibidukikije (Net Zero).

Icyiciro cya mbere cyo kubaka uyu mushinga ntangarugero kizaba gishobora guturwamo gifte ubuso bwa Hegitare 16 zihereye mu gice cy’amajyaruguru kuri uwo musozi wa Kinyinya.

Ni umushinga ugamije gushishikariza abaturarwanda kwimakaza umuco w’ahazaza no kubungabunga ibidukikije bikumira ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Uwo mushinga uzuzura utwaye miliyari zibarirwa hagati ya 4 na 5 z’amadolari y’Amerika, ahazubakwa inzu zo guturamo ibihumbi 30 zifite ubushobozi bwo kwakira abantu hafi 150,000 ndetse hakazatangwa akazi ku bantu ibihumbi 16 biganjemo Abanyarwanda.

Kuvugurura Sitade Amahoro

Ni Sitade ya mbere nini mu Rwanda yatangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022 ikazuzura muri Kamena 2024, itwaye  amafaranga y’u Rwanda miliyani 160.

Ni Sitade izaba itwikiriye hose ndetse ni yo izakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru (Veterans) kizaba kuva muri uyu mwaka wa 2024 kugeza mu 2026.

Iyo sitade kandi nimara kuzura imyanya yayo iziyongera ive ku bihumbi 25 igere kuri 45 by’abafana izaba yakira bicaye neza.

Ni sitade kandi iteganyirizwa kuzanakira ibirori byo kurahira kwa Perezida w’u Rwanda uzaba watowe mu matora ataha, azaba  tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Zaria Court, igicumbi cy’imikino ya Basketball mu Rwanda

Umushinga wo kubaka ibikorwa byahariwe umukino wa Basketball muri Afurika ni uw’Ikigo Giants of Africa (GoA) uzubakwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Zaria Court igiye gufungura icyicaro mu Mujyi wa Kigali hafi ya BK Arena na Sitade Amahuro.

Ni umushinga wafunguwe ku mugaragaro na  Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Gaints of Africa.

Iyo nyubako biteganyijwe ko izuzura mu Gushyingo 2024, kuyikoreramo bikazatangira muri Gashyantare 2025.

Zaria Court izaba ifite ibyumba 80 bya Hoteli, Resitora, ibisenge by’ahantu ho kuruhukira, ahakorerwa imyitozo ngororamubiri (Gym), n’ibindi.

Icyo cyanya mberabyombi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa bya Siporo, iserukiramuco, ibirori byo kugaragaza impano, amasoko n’ibindi.

Inyubako yakira imikino ikinirwa mu nzu/ Ecole Belge Indoor Arena Complex

Ni inyubako igezweho y’ishuri iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yubatswe n’Ikigo cy’Ishuri cya Ecole Belge, ikaba yubatse  ku kigero cya 80%  bikaba biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka.

Ni inyubako izajya iberamo imikino itandukanye irimo Basketball,Volleyball Netball, Handball na  indoor soccer, ikazajya yakira abafana 1200.

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Ecole Belge bwatangaje ko iyo nyubako izuzura itwaye miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse muri Gashyantare uyu mwaka ikazakira imikino ikinirwa mu nzu irimo Basketball, Volleyball, Netball, Handball n’umupira w’amaguru wo mu nzu (Futsal/ Football en Salle).

Ibitaro bya Masaka

Ni ibitaro byubatswe ku nkunga ya Guverinoma y’u Bushinwa, aho ari icyanya cyahariwe ubuzima.

Ni Ibitaro bya Masaka birimo kwagurwa akaba ari na ho hazimurirwa Ibitaro Bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK).

Uwo ni umwe mu mishinga migari ukaza ari igicumbi cyahariwe iterambere ry’ubuzima, inyubako iherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo, ndetse hakazaba ari na ho hari icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri yo mu gifu (IRCAD).

Ibitaro bya Masaka biteganyijwe ko bizuzura muri Nyakanga 2025, bikazaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 200o ku munsi.

Inzovu Mall

Inzovu Mall ni inyubako igezweho izaba ari igicumbi cy’ubucuruzi butandukanye ikazuzura muri Nzeri 2025, ikazaba ari ryo guriro rinini zizaba rigeze mu Mujyi wa Kigali.

Iyo nyubako ya Inzovu Mall iherereye aho Minisiteri y’Ubutabera yahoze ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ikaba irebana n’icyicaro cy’Inteko Ishinga Amateko.

Umushinga wo kubaka Inzovu Mall uzatwara hafi miliyoni 68 z’amadolari  ni ukuvuga angana na Miliyari  81 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inyubako ije kunganira iya Kigali Convention Center byegeranye  n’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Heights (KH) ndetse n’iya Kigali Alliance Business Centre (KABC) na zo ziri hafi yayo muri ako gace.

Imiturirwa ya Equity

Ni inyubako yahariwe ibigo Mpuzamahanga by’imari n’Ubucuruzi (KIFBS) iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2022.

Inyubako ya Twin Tower yubatswe na Equity Bank Group, izuzura itwaye miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu mezi 24, bivuze ko izuzura mu mpera z’uyu mwaka. Ni imwe mu nyubako ndende Umujyi wa Kigali uzaba wungutse ndetse ikanahindura isura yawo aho izaba ifite amagorofa 20.

Ibyambu mu Kiyaga cya Kivu

U Rwanda kandi muri uyu mwaka wa 2024, rurateganya gutangira gutaha ibyambu byubatswe mu Kiyaga cya Kivu ihereye ku kizubakwa mu Karere ka Rubavu kizuzura gitwaye miliyoni 7 z’amadolari aho kizakoreshwa mu kwimakaza ubukerarugendo n’ubucuruzi mu bihugu byo mu Karere.

Iki cyambu cyubatswe mu Murenge wa Nyamyumba, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho ikora ku ruhande rw’u Rwanda kikazaruhuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Ibyambu byo ku Kiyaga cya Kivu byatangiye kubakwa guhera muri Gashyantare 2020, byari byitezwe ko icy’i Rubavu kizuzura mu 2021 ariko ibikorwa byo kucyubaka biza kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga  cya Bugesera

Ni ikibuga cy’indege cyubatswe ku bufatanye n’igihugu cya Qatar, biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizuzura mu gihembwe cya gatatu cya 2024 cyangwa icya kane cya 2024, ariko kugikoreramo byuzuye bikazatangira muri 2026.

Icyo kibuga gifite inzira cyangwa imihanda y’indege ya metero 4 200, kandi igice cya mbere kigeze kure cyubakwa gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.7 ku mwaka.

Ikibuga cyose nicyuzura  kizaba gifite imihanda y’indege, ahashyirwa imizigo, aho abagenzi bategerereza indege hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri miliyoni 4.5 ku mwaka.

Ibikorwa byo kubaka icyo kibuga cy’indege cya Bugesera byatangiye muri 2017, aho igihugu cya Qatar cyemeye kubaka ku kigero cya 60% cyose hamwe kizuzura gitwaye miliyari 1.3 z’amadolari y’Amerika.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *