IMYIDAGADURO

Bwa mbere umunyarwanda yahawe imodoka iriho izinarye aho kuba hariho Plaque

Bwa mbere umunyarwanda yahawe imodoka iriho izinarye aho kuba hariho Plaque
  • PublishedOctober 3, 2023

Yahawe imodoka iriho izina rye! Umuhanzi nyarwanda wageze muri Canada yahawe imodoka y’akataraboneka izajya umujyana aho ashaka

Massamba Intore yageze mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, kaho yitabiriye igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no kuzirikana ubuzima bwa Young CK abereye nyirarume witabye Imana mu minsi ishize afite imyaka 22.

Massamba yageze muri uyu Mujyi avuye n’ubundi muri Montreal muri Canada. Uyu muhanzi yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ateguza abakunzi be igitaramo kidasanzwe. Iki gitaramo kizabera ahitwa The GladStone Theatre.

Intore Massamba yasubitse kuririmba mu Iserukiramuco “Roots &Drums Festival Canada” kubera iki gitaramo, umwanya we awuharira Kaneza Sheja n’izindi ntore yatoje aba ari bo bamusimbura.

Massamba wageze muri Canada tariki 28 Nzeri 2023, icyo gihe yiseguye ku bakunzi be ko atakibonetse muri iri serukiramuco gusa yemeza ko azitabira umwanya wo guhura n’abafana, Meet and Greet.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ihindutse ku mpamvu z’ibyago byo kubura umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin (Young C.K) watabarutse.

Kagahe Ngabo Calvin yamamaye mu ndirimbo nka “Umugabo”, “Umurava” n’izindi. Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023, bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023. Kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Uyu musore yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.

Hashize iminsi hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kwifashisha mu guherekeza Young CK. Gukusanya aya mafaranga biri gukorwa hifashishijwe urubuga rwa Go Fund Me aho mu $50.000 yari yifujwe hamaze gukusanywa arenga $27.000.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *