IMYIDAGADURO

Bushari na B- Threy bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

Bushari na B- Threy bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi
  • PublishedMay 21, 2024

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo abahanzi bakunzwe mu njyana ya Kinyatrap Bushari na B-Threy, batangaje ko biteguye kujya gutaramira i Buruseri mu Bubiligi, mu gitaramo giteganyijwe kuba ku ya 01 Kamena 2024.

Ni igitaramo bagiye kwitabira nyuma y’uko bombi baherutse gutaramira i Paris mu Bufaransa muri gahunda y’urugendo bafite ku mugabane w’Uburayi, rugamije kurushaho kwagura no kumenyekanisha umuziki wabo.

Uretse urwo rugendo baheruka gukorera mu Bufaransa, aba bombi bagaragaje ko nyuma bazataramira muri Poland aho babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram bateguje abatuye muri icyo gihugu by’umwihariko Abanyarwanda, bababwira ko andi yose kuri icyo gitaramo bazayamenyeshwa mu bihe bya vuba.

Mu butumwa B-Threy yasangije abakunzi be yagize ati: “Bantu banjye bo muri Poland, nishimiye gutangaza ko vuba nzataramira muri Poland, mukomeze mukurikire ibindi bisobanuro bijyanye n’itariki n’aho bizabera, ni vuba mukabimenya, ntimuzacikwe.”

Ibi byanashimangiwe na mugenzi we Bushali abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abakunzi babo kutazabura kuko kubura bizaba ari uguhomba.

B-Threy na Bushari bakomeje kugaragarizwa urukundo n’abakunzi babo muri urwo rugendo barimo rwo kwagura umuziki wabo wo mu njyana ya Kinyatrap, bagerageza kuwumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko ku mugabane w’Uburayi.

Uretse urugendo barimo gukora bombi, Busharri ku giti cye arateganya kuzataramira mu iserukiramuco ryitwa Africa Fest, rizaba tariki 24 Gicurasi 2024, rikazabera mu Mujyi wa Lille uherereye ku mupaka w’u Bufaransa n’u Bubiligi.

Ni urugendo rwo kwagura umuziki bakoze nyuma y’uko Bushari aherutse guhura na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi bakagirana ibiganiro byibanze ku kumenya igisabwa ngo uyu muhanzi ashyire ahagaragara umuzingo, aho  byasoje Minisitiri Utumatwishima Abdallah amwemereye ko aho gukorera igitaramo yazahamubaza umunsi yagize iyo gahunda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *