Burundi: Imbonerakure 600 zigiye kwifashishwa mu guhashya inyeshyamba z’Abanyarwanda
Byibuze urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure rugera kuri 600 rugiye kwifashishwa mu kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.
Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rwo mu Ntara za Cibitoke, Bubanza na Bujumbura no mu murwa mukuru w’ubukungu ngo rwohereje gutanga ubufasha muri Komini ya Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke kuva ku Cyumweru ngo rujye guhiga inyeshyamba z’Abanyarwanda nk’uko amakuru agera kuri SOSMediasBurundi avuga.
Hagati aho, abaturage ngo baratinya ko ibi byagira ingaruka ku batavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko abo muri ako karere basanzwe bahanganye n’ikibazo cy’umutekano mucye kuva mu mezi menshi ashize, wanatumye hafungwa umuyobozi wa Komini n’abandi bahagarariye CNDD-FDD mu ntara.