UBUZIMA

Buri saha abagore 5 bicwa bazira ihohoterwa

Buri saha abagore 5 bicwa bazira ihohoterwa
  • PublishedNovember 27, 2023

Umuryango w’Abibumbye (Loni) uratangaza ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’Isi, abagore bahohoterwa cyane ku buryo nibura buri saha abagore batanu  baba bambuwe ubuzima n’umwe mu bo mu rwango wabo.

Loni igaragaza ko iri hohoterwa rikomeje gufata indi ntera nyamara ibihugu bikaba bidashyiraho ingamba zihamye zo kurirwanya.

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Bugesera tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Ozonnia Ojielo, Uhagarariye UN mu Rwanda yagaragaje imibare y’abagore n’abakobwa bahohoterwa ku Isi ikiri hejuru.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2022, imibare yagaragaje abagore bagera ku bihumbi 245 ku Isi yose bakorerwa  ihohoterwa n’abo bashakanye buri mwaka. Abagore n’abakobwa barenga batanu buri saha bicwa n’umwe mu bagize umuryango. Ubu ni ubushakashashatsi bwo ku rwego rw’Isi”.

Ubushakashakatsi bwa Loni, bugaragaza ko mu Rwanda 46 % ari bo bagaragajwe ko bahuye n’ikibazo cy’ihohorwa bakorerwa n’abo bashakanye muri 2020.

Umuryango w’Abibumbye kandi wanagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore risenya umurango muri rusange, ridasize n’ibihugu  kuko  ubu habarurwa  2.5 % by’ingengo y’imari  ibihugu by’Afurika bihombera muri ibyo byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku rwego rw’Isi, ibihugu bihombera 3.5%  by’amafaranga y’ingengo y’imari mu byaha by’ihohoterwa .

Loni igaragaza ko n’ubwo bimeze bitya, ibihugu  byinshi bidashyira imbaraga mu guhangana n’iri hohoterwa.

Ojeilo yagize ati: “Nyamara imibare y’umwaka wa 2022 yagaragaje  ku rwego rw’Isi  amafaranga ashorwa mu guhungana n’iri hohoterwa rikorerwa abagore, abarirwa ku ijanisha rya 0.2 % mu nkunga zatanzwe zose.”

Yongeyeho ati: “Ariko ikibazo n’uko nta gihugu na kimwe kirarandura iri hohoterwa rikorerwa abagore, kandi ibihugu 27 ni byo byashyizeho uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kongerera ubushobozi abagore, na gahunda zo kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine, yagaragaje ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda n’ahandi henshi ku Isi.

Yagize ati: “Tubivuga neza ko abishyize hamwe ntakibanananira, dushobora guhagarika ihohoterwa yaba irikorerwa abaturage muri rusange. Muri iyi munsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, turabasa kuzirikana ko tudashobora gutsinda ihohoterwa buri wese atabigizemo uruhare. Turabasaba no gutoza abana bakiri bato no kubasobanurira ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) kandi, inasaba abaturage ko mu gihe hari uwahohotewe yagana Isange One Stop Center kugira ngo ahabwe ubufasha.

Iyo Minisiteri inizeza ko mu gihe uwahohotewe amaze gufashwa akurikiranwa kugira akomeza ubuzima busanzwe mu buryo bwuzuye, arindwa kuba yakongera guhura n’iryo hohoterwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *