Bugesera: abanyamaguru bishyuzwa amafranga kugirango batambuke mu nzira y’abanyamaguru
Mu karere ka Bugesera intara y’uburasirazuba, abaturage bishyuzwa ama franga angana 100rwf k’umunyamaguru n’amafranga 200 kumutu uhanyujije moto muri iyonzira.
Abaturage bo mukagari ka Rurenge umurenge wa Mwogo bavuga ko imigenderanire itagenda neza hagati y’umurenge wa Mwogo n’uwa Ntarama kubera ko badafite iteme rihuza iyo mirenge yombi kandi n’ahobanyura bagendesha ibirenge bishyuzwa amafranga yo kuhanyura
Hitihise Gerard umwe mu bayobozi ba coperative Hugukamuhinzi ikorera mu murenge wa Mwogo ishinzwe kwishuza ari n’awe wishyuza abagenzi ama franga yo gutambuka yabwiye IJWIMONITOR impanvu y’ayo mafranga .
ati” ntabwo hano twishyuza amafranga yo kuhanyura cyagwa umusoro winzira ati ama franga yishyurwa hano ni amfranga ahemba abakozi batunganya iyinzira kuko iri hagati mu gishanga bisabako dutema ibyatsi tukabisasa mu kineri umuntu akaba yabona aho anyura kuko inzira yindi ari iya kure cyane bisaba kuzenguruka ugaca i Nyamata mu mujye uje hano mu kagari ka Rurenge.”
Akomeza agira ati coperative Hugukamuhinzi ifite abanyamuryango 60 buri wese mu banyamuryango agira umunsi we wo kuza gukora hano yishyuza agahabwa insimbura mubyizi ya mafranga 2000 rwf.
Ari na byo bituma imigenderanire itagenda neza hagati y’impande zombi ndetse n’imihahiranire ntimeze neza, rero nka coperative Hugukamuhinzi twafashe umwanzuro wo gutangira gutunganya iyi nzira .
Tukishyuza amafranga 100 k’umunyamaguru na 200rwf kuri moto kuko abantu, moto n’amagare Nibyo bibasha kuhanyura gusa kubera ko dukora umuhanda mu byatsi ntabwo uba ukomeye kuburyo imodoka ya wunyuramo.
Ati bimaze igihe kinini guhera mu mwaka 1996 bikorwa na koperative, mbere byakorwaga n’umuganda w’abaturage ariko ntibibe bihagije.
Umuyobozi w’akagari ka Rurenge we avuga ko nubwo abaturage bishyuzwa ama franga atari ayo kunyura muri iyo nzira ati turabiziko hari amafranga yishyurwa coperative Hugukamuhizi yo guhemba abakozi batema ibyatsi byo gukora inzira nziza kuburyo uhanyura atanduzwa ni byondo .
Ati nubwo bimeze bityo dufite icyizere ko vuba turibube twabonye iteme rihuza imirege yombi ari uwa Mwogo n’uwa Ntarama kuko umuhanda uzahuza kigali n’ikibuga cy’indege kirimo kubakwa hano mu karere ka Bugesera ariho uzanyuzwa ,kandi birigaragara ko bizakorwa vuba bitewe nuko n’abaturage bari mugipimo cyaho umuhanda uzanyuzwa bamaze kwishyurwa .
Kandi ntabwo ari inzira imwe gusa imeze gutya kuko hari n’iyindi irihafi aho bakora, nayo ihuza umurenge wa Mwogo n’uwa Mayange .