AMAKURU

Brussels: Urukiko rwiyamye Me Flamme wunganira Basabose Pierre

Brussels: Urukiko rwiyamye Me Flamme wunganira Basabose Pierre
  • PublishedOctober 23, 2023

Perezida w’iburanisha mu rukiko rwa rubanda bwa Brussels mu Bubiligi yihanangirije Umubiligi Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza aregwamo ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara.

Ni mu gihe uru rubanza rwasubukurwaga mu gitondo cy’uyu wa 23 Ukwakira 2023 nyuma y’ikiruhuko cy’impera z’icyumweru (weekend). Habanje kumva ibitekerezo by’abunganira abaregera indishyi ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya basobanura amateka mu iburanisha ryabaye ku wa 20 Ukwakira.

Me Flamme yabajije umutangabuhamya niba azi Radio Muhabura yari iya FPR Inkotanyi. Uyu munyamategeko we yayigereranyije na RTLM izwiho gukwirakwiza imvugo zakanguriraga abantu kwanga Abatutsi.

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko FPR na Uganda byateye u Rwanda rwari ruyobowe na Habyarimana Juvénal kandi ngo ni igihugu kitari cyarigeze kibashotora. Yagize ati: “Iki ni icyaha gikomeye cyibasira inyokomuntu.”

Me Flamme yongereyeho ko Umuryango w’Abibumbye wohereje abasirikare mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwiswe UNAMIR/MINUAR, bigendanye n’icyo yise “ubushotoranyi bwa FPR na Uganda” kandi ngo habayemo ubugambanyi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika kuko ngo ni zo “zatoje” abasirikare ba RPA.

Perezida w’iburanisha yahise aca Me Flamme mu ijambo, amubwira ko ibyo ari kuvuga ntaho bihuriye n’ubuhamya bwatanze ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamusabye kuvuga ku buhamya gusa, atavanzemo ibindi.

Uyu munyamategeko yakomeje kuzonga inteko iburanisha, aho yavuze ko yohereje imyanzuro ye mu ikoranabuhanga ry’urukiko, ariko atari kuyibona. Yasabye ko urubanza rusubikwa, akabanza akayishyiramo, rukazasubukurwa kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, ariko Perezida w’urukiko arabyanga, amusubiza ati: “Ntabwo twarusubika kubera amakosa yawe.”

Nyuma yo gusubizwa atya, Me Flamme yabwiye Perezida w’urukiko ko n’abunganira abaregera indishyi hari imyanzuro ibiri batashyize mu ikoranabuhanga ryarwo, biba ngombwa ko inteko y’abacamanza isubika iburanisha iminota 10 kugira ngo yiherere, iganire ku kigomba gukurikiraho.

Nyuma y’iyi minota iburanisha risubitswe, Me Flamme yahaye abacamanza imyanzuro ye, ariko Perezida w’urukiko anamusobanurira ko uruhande rwunganira abaregera indishyi rwakoze byose rwagombaga gukora, yongeraho kandi ko itegeko rivuga ko atari ngombwa ko imyanzuro yose ishyirwa mu ikoranabuhanga ry’urukiko.

Me Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi yahawe umwanya, avuga ko icyo Me Flamme agamije ari ugutinza urubanza. Ati: “Ntimugwe mu mutego wa Flamme wo gushaka gukereza urubanza gusa. Murabizi ko Flamme agamije kureba ko abatangabuhamya basubiramo ijambo ku rindi ibyo bavuze mu isakazamakuru ariko mwibuke ko abatangabuhamya atari mudasobwa ngo babisubiremo ijambo ku rindi.”

Urubanza rurakomeje, humvwa abatangabuhamya. Mu iburanisha ryabaye tariki ya 20 Ukwakira, hasomwe ubuhamya bwa Nsanzuwera François-Xavier wabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugeza mu 1994 na Nkezabera Ephraim wari umujyanama wihariye w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi bw’u Rwanda kugeza mu 1994.

Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *