BRD yemereye abikorera kubaha inguzanyo muburyo bworoshye kandi bwihuse
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), iramenyesha abikorera ko bahawe inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), ingana n’Amayero Miliyoni 20 (ararenga Amanyarwanda Miliyari 25), akaba yanyujijwe mu kigega cy’Ishoramari mu bidukikije cyitwa ’Ireme Invest’.
Iki kigega cyatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka ushize wa 2022, akaba yaranakimurikiye Abakuru b’Ibihugu bigize Isi bitabiriye Inama ku mihindagurikire y’ikirere, yabereye i Sharm-el-Sheikh mu Misiri.
Ireme Invest ku ikubitiro u Rwanda rwayishoyemo Amadolari ya Amerika, asaga Miliyoni 104 (akaba ari Amafaranga y’u Rwanda yari afite agaciro ka Miliyari zirenga 105 icyo gihe).
BRD ivuga ko inguzanyo yatanzwe na AFD izaba ihendukiye abazaza kuyisaba, kuko izajya yishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 12% mu gihe kigera ku myaka 12, harimo n’imyaka ibiri yo kubanza gusonerwa.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, avuga ko hari abamaze kwitabira gusaba inguzanyo yo guteza imbere imishinga yo kurengera ibidukikije, cyane cyane ijyanye n’ingufu zikora(ziva ku mazi no ku mirasire y’izuba).
Hari n’imishinga yo kubaka inzu zitangiza ibidukikije, iyo gutunganya imyanda ikavamo ibindi bintu by’agaciro, ndetse n’abashoramari bagera kuri 5 ngo bamaze kuza bifuza kuzana imodoka z’amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (zidakoresha ibikomoka kuri peterori).
Kampeta yakomeje agira ati “(Abanyamakuru) twabahamagariye gutanga amakuru y’uko izi gahunda zihari, kugira ngo Abanyarwanda bazitabire kurushaho.”
Ati “Icyo dushaka kubabwira ni uko amafaranga arahari, kenshi wumva bavuga ngo amafaranga nta yahari, arahenze, ariko uyu munsi ku bufatanye na Leta y’Abafaransa, amafaranga arahari, noneho mureke dufatanye dushake imishinga izatuma tuyakoresha neza.”
Mu isinywa ry’amasezerano hagati ya ADF na BRD, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine ANFRE, yavuze ko amafaranga yatanzwe n’Igihugu cye yitezweho gufasha u Rwanda kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya ndetse no guhangana n’ibiza.
Amb ANFRE avuga ko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), aho u Bufaransa buri mu baterankunga bacyo, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku Isi muri gahunda yiswe Resilience and Sustainability Trust (RST), rukaba ngo rugiye guhabwa amafaranga yo kubaka Iterambere rirambye angana na Miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika.
Akomeza agira ati “IMF irazirikana ko mu rwego rw’ubukungu burengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda ruri ku isonga.”
Ati “Iyi ni yo gahunda turimo uyu munsi igamije gufasha u Rwanda, kandi murabizi ko iki gihugu kiri imbere muri gahunda nyinshi, zaba izijyanye n’ubuzima, siporo, mu bukerarugendo muzi ko hari inama irimo kubera i Kigali, ubwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kwakira neza abarugana no kubakirira ahantu heza, ni ngombwa gucunga neza ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Umuyobozi wa AFD mu Rwanda, Arthur Germond, avuga ko barimo gukorana na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mu kubaka ubufatanye burambye, cyane cyane mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Ireme Invest itanga amafaranga yo guteza imbere imishinga ifite aho ihuriye no kubungabunga ibidukikije, binyuze mu Kigega cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibidukikije (FONERWA) hamwe na BRD.