IMIKINO

Bitugukwaha n’inda nini byatumye Mbappe adakinira Cameroon kandi byarashobokaga

Bitugukwaha n’inda nini byatumye Mbappe adakinira Cameroon kandi byarashobokaga
  • PublishedJune 5, 2024

Kylian Mbappe uri kuvugisha Isi mu bitangazamakuru nyuma yo gusinyira ikipe ya Real Madrid avuye muri Paris Saint Germain, gukunda igihugu cy’amavuyko kuri se si ibyo duheruka kubona mu minsi ya vuba. N’ubwo inda nini yatumye ahinduka umunyaburayi.

Mbappe na se  Wilfred mbappe nk’uko byatangajwe na Sports Belief mu mwaka 2018 nyuma yo kwegukana igikombe k’isi, nk’abantu bafite inkomoko ku Umugabane w’Afurika  ngo bashatse kuza gukinira Cameroon baranabibemerera. Kumwemerera cyari kimwe, ariko ngo babwira se ko agomba kubanza kwishyurira umuhungu we amafaranga angana $500,000 yari gutuma ahabwa umwanya. Urabyumva ko atari amafaranga yagombaga kwinjira mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ahubwo yagombaga kujya mu mifuka ya bamwe muri bayoboye iryo Shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon.

Iyo yari ruswa nta kabuza. Umwana na se gukunda igihugu k’inkomoko abayobozi b’inda nini no gukunda bituga byatumye bahindura intekerezo zo kutazagaruka muri Afurika ukundi baje kwinginga Cameroon. Aha rero ni bya bindi bakubwira ngo umwana wanzwe niwe ukura cyangwa se ngo ibuye ryanzwe n’abubatsi niryo rikomeza imfuruka.

Ibi byose Abanya Cameroon iyo babitekereje agahinda karabica, naho Mbappe na se bo bakabyinira ku rukoma kubwo kuba batarigeze babona amafaranga batswe  ngo bakinira Cameroon, Kuko ruswa n’ikenewabo bikomeza kumunga umupira wabo. Gusa Kylian Mbappe ntajya abyegereza umutima kuko mu minsi mike itambutse yagaragaye yagiye gusura iki gihugu.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *