Uncategorized

Bishobora kuba ari amagambo: Miss Mutesi Jolly yeruriye abavuga ko atwite abemeza ko ataribyo akoresheje amafoto

Bishobora kuba ari amagambo: Miss Mutesi Jolly yeruriye abavuga ko atwite abemeza ko ataribyo akoresheje amafoto
  • PublishedMarch 30, 2023

Abinyujije ku mbungankoranyambaga Mutesi Jolly yifashishije amafoto ye amugaragaza ko adatwite nk’uko n’ubundi aherutse kubitangaza mu minsi ishize

Ibi Jolly yabisubije ubwo umunyamakuru IRENE Murindahabi yafataga ifoto yaramaze gushyira kurututa rwe rwa Instagram maze aka agira ati” Umuntu wavuze ko @mutesi_jolly atwite ashatse yaba asaba imbabazi? Maze nawe ahita abiherekesha ubutumwa bugira buti “Va kubarezi, ubundi se gutwita si umugisha. Baba bankoreraho views tuu”

Miss Mutesi Jolly yongeye kunyomoza...

 

Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye Igihe  ku nshuro ye ya mbere yatangaje ko nawe yatunguwe n’aya makuru abanza kuyakerensa akeka ko ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga aho yagize Ati “Amakuru yatangiye mbona ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ariko maze kwakira ubutumwa bw’abantu banyifuriza kuzabyara neza, nibwo nabonye ko byabaye byinshi mfata icyemezo cyo kubinyomoza kuko sinzi iyo ababivuga babikuye rwose.”
Miss Mutesi Jolly yashimiye abamwoherereza ubutumwa bumwifuriza ibyiza nubwo abona ko igihe cyo kubyara kuri we kitaragera.

Kugeza ubu Miss Jolly uherutse gutangaza ko atazashaka umugabo, ntiyari yagatangaza n’umusore yihebeye

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *