AMAKURU

Biribazwa ko Akarere ka karongi atarako guturwamwo n’abantu bitewe n’ibiza

Biribazwa ko Akarere ka karongi atarako guturwamwo n’abantu bitewe n’ibiza
  • PublishedSeptember 25, 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu gikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’umutingito, hamaze kumenyekana inzu 11 zangiritse, abana babiri bakomeretse, inka yavunitse n’ibyumba bibiri by’amashuri byasenyutse.

Ku wa 24 Nzeri 2023, Saa 16: 20 nibwo mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi humvikanye umutingito uringaniye wari ku gipimo cya 5,1.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz kinagenzura ibijyanye n’imitingito, cyatangaje ko izingiro ry’uyu mutingito ryari mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu mutingito wibasiye cyane umurenge wa Gashari, Rugabano na Ruganda aho wangije inzu unakomeretsa abana babiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye ko mu gikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’uyu mutingito hamaze kumenyekana inzu 11 zirimo izo ibikuta byazo byagiye bigwa n’izagiye ziyasa imitutu.

Uyu mutingito wanangije ibyumba bibiri by’amashuri mu Murenge wa Rugabano, unakomeretsa abana babiri.

Mu bana bakomeretse harimo umwe w’umwaka w’umwaka umwe n’igice wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Rugabano.

Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano bamuha imiti arataha. Undi wakomeretse ni uwo mu Murenge wa Ruganda, wajyanywe ku kigo nderabuzima, abaganga baramukurikirana ndetse hari icyizere ko ashobora gusezererwa vuba.

Uyu mutingito wanamanuye amatafari ku nzu agwira inka yo mu Murenge wa Rugabano ivunika ukuguru.

Ukimara kuba Meya Mukarutesi Vestine na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, bihutiye kugera aho wangije bahumuriza abaturage, abo inzu zabo zasenyutse bacumbikishirizwa mu baturanyi no mu nzu zubakiwe abatishoboye zari zaturwamo.

Meya Mukarutesi ati “Abaturage twasanze bafite igihunga, turabahumuriza, tunabasaba ko igihe bumvise umutingito bajya bihutira kuva mu nzu, aho kurwana no gusohoramo ibintu.”

“Ibintu birashakwa ariko ubuzima iyo ubutakaje ntiwabugarura. Ikindi twababwiye ni uko igihe umutingito ubaye bajya bafasha abana gusohoka mu nzu n’ahandi hose hari ikintu cyashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Abaturage kandi bagiriwe inama yo kwirinda kujya munsi y’ibiti kuko nabyo bishobora kubagwaho.

Abagizweho ingaruka n’uyu mutingito bavuze ko umutingito uteye ubwoba kurusha imvura kuko yo nibura iba yakubye uyireba ariko wo utatungurana

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *