IYOBOKAMANA

Biratangaje: Urukiko rwateye utwatsi ikifuzo cya Pasiteri washatse kwitangira abantu babiri bafunze ngo ababere igitambo mu gihe bitegura Pasika

Biratangaje: Urukiko rwateye utwatsi ikifuzo cya Pasiteri washatse kwitangira abantu babiri bafunze ngo ababere igitambo mu gihe bitegura Pasika
  • PublishedApril 5, 2023

Muri Kenya Pasiteri witwa Alex Muimi Munyoki, ufunzwe hamwe n’abandi bantu babiri bazira kuba barabaye muri Hotel iminsi 41 bakanga kwishyura amashilingi 370,000 Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko yasabye ko bagenzi be babiri barekurwa hanyuma akaba igitambo kuri bo.

Intandaro y’ibi byose byatumye uwo mukozi w’Imana ahura n’ako kaga, byatewe nuko yateguye amasengesho y’iminsi 40 aho ngo yasengeraga igihugu.

Uyu mukozi w’Imana yaje gushaka abandi bantu babiri ngo bamufashe muri icyo gikorwa cyo gusengera igihugu.

Nyuma yo gusoza amasengesho basabwe kwishyura nyiri Hotel yitwa Goshen Inn nyuma babura ubwishyu bahita bajyanwa gufungwa.

Uwo ku ruhande iburyo niwe mu Pasiteri washakaga kwitangira abandi

Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera Munyoki yasabye urukiko kurekura bagenzi be babiri  akaba ariwe ukomeza gufungwa kuko ngo bariya bari abashyitsi  be, bityo ko bakwiriye kurekurwa akababera igitambo muri bino bihe twitegura Pasika.

Munyoki yagize ati”. Ubwo yesu yari ku musaraba abambanywe n’ibisambo bibiri, yasabye ko byarekurwa, nange ndagirango mbe igitambo cy’aba bantu babiri ngo barekurwe hanyuma musigare mumfunze njyenyine.”

Gusa ubusabe bwe urukiko rwabuteye utwatsi ruvuga ko atariwe ugena abakwiriye kurekurwa.

Muri abo barikumwe muri Gereza harimo uwitwa Gilbert Muzami mukisa hamwe na Lilian Namangasa.

Ibi byaha baregwa byo kwanga kwishyura Hotel  babikoze tariki ya 15 Gashyantare 2023 nk’uko urukiko rwabisobanuye.

.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *