IMIKINO

Basketball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Basketball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi
  • PublishedApril 25, 2024

Tombola igaragaza uko amakipe y’Ibihugu y’Abagore azahura mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane hamwe n’u Bwongereza.

Iyo tombola yabereye mu Mujyi wa Mies uherereye mu Karere ka Nyon mu Busuwisi, yayobowe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024.

Ni tombola igaragaza uko ibihugu 16 bigabanyije mu matsinda abiri, aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique guhera wa 19 kugeza 25 Kanama 2024.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira iyi mikino ku nshuro ya mbere, rukaba rwisanze mu itsinda rya kane hamwe n’u Bwongereza, Argentina na Lebanon.

Uko indi bihugu bigabanyije mu matsinda

Itsinda A: Korea y’Epfo, Mali, Tchèque Republic, Venezuela

Itsinda B: Mexique, Montenegro, Nouvelle-Zélande, Mozambique

Itsinda C: Brésil, Hongrie, Sénégal, Philippines

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ mu gihe uzaryegukana azerekeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Iyi mikino y’abagore yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.

Muri aya makipe uko ari 24, agera 16 ni yo azitabira imikino nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma amanota 83-61.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *