AMAKURU IBICE BYOSE

Australia: umworozi w’ingona yavuye mu menyo yazo zari zimwivuganye

Australia: umworozi w’ingona yavuye mu menyo yazo zari zimwivuganye
  • PublishedNovember 9, 2023

Umworozi wo muri Australia avuga ko ari umunyamahirwe kuba akiriho nyuma yuko ahanganye n’igitero cy’ingona na we akayiruma.

Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia.

Yabwiye igitangazamakuru ABC News cyo muri icyo gihugu ko yarumye ku rugohe (ingohe) rw’iyo ngona, mu rugamba rwe rwo kugira ngo arokoke.

Deveraux yavuze ko ibyago bye byatangiye nyuma yuko ahagaze ku kiyaga ubwo yari arimo kujya kubaka uruzitiro hafi y’uruzi rwa Finniss, mu kwezi gushize.

Yaruhukiye hafi y’icyo kiyaga nyuma yo kubona amafi arimo koga mu mazi yacyo. Nyuma yuko yongeye gutera intambwe asubira inyuma, ingona “yacakiye” ikirenge cye cy’iburyo, iramutigisa nk'”igipupe cyoroshye”, imukwegera mu mazi.

Deveraux yabwiye ABC ko mbere yagerageje gutera umugeri mu mbavu z’iyo ngona akoresheje ukundi kuguru kwe – nyuma na we aruma iyo ngona.

Yagize ati: “Nari ndi mu buryo bubangamye… ariko ku bw’impanuka amenyo yanjye yafashe ku rugohe rwayo [ingona y’ingabo]. Rwari rubyimbye cyane, nko gufata ku ruhu, ariko narekuye urugohe rwayo nuko irandeka.

“Narasimbutse nuko ntera intambwe ndende nerekeza aho imodoka yanjye yari iri. Yarankurikiyeho gato, wenda nka metero enye, ariko iza guhagarara.”

Deveraux yavuze ko yakoresheje igitambaro cyo kwihanagura amazi hamwe n’umugozi, ashobora guhagarika amaraso yavaga ku kuguru kwe, mbere yuko umuvandimwe we amutwara mu modoka mu rugendo rwa kilometero 130 berekeza mu majyaruguru, ku bitaro byitwa Royal Darwin.

Yagize ati: “Iyo ingona iza kuba yandumye ahandi hantu byari kuba ibindi bindi.”

Yongeyeho ati: “Bisobanuye ko ngomba guhindura ibyo nkora. Maze igihe kirekire ngenda n’amaguru mu nkengero za kiriya kibaya nsana inzitiro ndetse mbaho ubuzima busanzwe, ariko [ibyabaye] byamfunguye amaso.”

Ubutegetsi bwo muri ako karere buvuga ko ingona ari ishingiro ry’uruganda rw’ingenzi muri ako karere kazwi nka Northern Territory, kandi ko amategeko azirengera.

Zifatwa ko ari ingenzi cyane mu bijyanye na siyansi ndetse zikaba zisurwa cyane na ba mukerarugendo.

Igitero cy’ingona giheruka kwica umuntu cyabaye muri Mata (4) uyu mwaka, mu ruzi rwa Kennedy mu mwigimbakirwa wa Cape York, muri leta ya Queensland, muri Australia.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *