AMAKURU

Australia: Biravugwa Ko Ashobora Kuba Yapfuye Nyuma Yuko Afashwe n’Igifi Kinini Cyo Mumazi.

Australia: Biravugwa Ko Ashobora Kuba Yapfuye Nyuma Yuko Afashwe n’Igifi Kinini Cyo Mumazi.
  • PublishedMay 13, 2023

Umugabo w’Imyaka 46 y’amavuko, wagendaga hejuru y’Amazi bizwi nka ‘Surfing’ yarohamye ubwo yafatwaga n’Igifi kinini (Shark). Abatabazi bageze aho ku mwaro ahazwi nka Walkers Rock Beach muri Elliston ku isaha ya 10:10 mugitondo cyo kuri uyu wagatandatu.

Abatabazi bageze kuri Walkers Rock Beach mu gitondo cyo kuri uyu wagatandatu.

Abatuye aho, police, n’Ubutabazi bwibanze bahise batangira igikorwa cyo gushakisha uyu mugabo bicyekwa ko ashobora kuba yamaze kwitaba Imana. Abashinzwe umutekano bashimiye abari aho hafi n’ikipe y’Ubutabazi yabafashije mu gushakisha, banongeraho ko gushakisha birakomeza.

Elliston ni agace gatuwe nabasaga 1000, kari mu bilometero 650 mu majyepfo ya Adelaide. Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, umwana w’Umukobwa yamizwe n’Igifi kinini mu mugezi wa Perth, umurwa mukuru wa Australia y’Iburengerazuba. Muri Australia hazwiho guterwa kenshi n’Ibifi binini kurusha ibindi bihugu usibye Amerika. Ukwezi gushize, umugabo w’imyaka 58 w’umunya Amerika nawe yafashwe n’Igifi kinini mu majyaruguru ya Waikiki muri Honolulu, Hawaii, gusa nyuma yaho aza kurokoka ariko yacitse ikirenge cy’Iburyo.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *