IMIKINO

Asrenal gutuma Nottingham insinzi byabye nk’ibya wa mukecuru wihereza amazi kandi afite abuzukuru.

Asrenal gutuma Nottingham insinzi byabye nk’ibya wa mukecuru wihereza amazi kandi afite abuzukuru.
  • PublishedApril 28, 2024

Umukino wa Arsenal na Thothenum watangiye ku I saa 3:00pm, utangira amashagaga ari yose ku mpande zombi. Bigendanye n’amagambo abatoza bari batangaje mbere y’umukino. Ku munota 15′ Arsenal yafunguye amazamu ku gitego kitsinzwe na Emile Hodjberg.Thothenum nk’ikipe yari mu rugo ikomeza kurwana irwana no kwishyura, ariko itera amapoto ya hato na hato. Ku munota 23′ Micky Van de Ven yaje kukibona umusifuzi Michael Oliver ababwira ko kitanyuze mu mucyo.

Arsenal yari yagowe n’abasore ba Thothenum, nyuma y’iminota 4′ yonyine igitego cya Thothenum bacyanze Bukayo Saka yaje gutsinda igitego ku mu pira yari ahawe na Kai Havertz ku munota 27′. Byahise biba ibitego 2-0, maze igice cya mbere gisa naho kijya kurangira ku munota 38′ Kai wari watanze umupira uvamo igitego atsinda ikindi kuwo yari ahawe Declan Rice, bajya mu karuhuko ari 3_0.

Arsenal yasaga n’iyamaze kwizera insinzi yaje mu gice cya kabiri, ubona Thothenum yabacurikanye ikibuga. Ku munota 64′ Cristian Romeru wari wateye poto ubugira kabiri yaje gutsinda igitego ku makosa y’umunyezamu wamwihereye umupira. Kuva ubwo kugeza umukino urangiye Arsenal yashyizwe ku gisa n’ibise by’impanga, ariko ikomeza kuba nziza mu bwugarizi. Ku munota 87′ Son Heung-min yaje gutsinda igitego cya kabiri kuri Penalty. Abakunzi ba Arsenal bahise batangira kugira ubwoba ko Thothenum y’abagombora ibitego byose bari bayitsinze mu gice cya mbere. Gusa ku bw’amahirwe umukino waje kurangira Arsenal itahukanye amanota 3 ku nsinzi y’ibitego 3_2, Derby y’i London bayitwamo neza.

Ikipe ya Manchester City bahanganira igikombe yahise ikurikiraho nyuma y’iminota 30′. Abakunzi ba Arsenal bumvaga ko Nottingham Forest ishobora kwirwnaho ngo itazajya mu kiciro cya kabiri, bari kubyungukiramo ariko ntibyabahira. Kuko Manchester City yaje yariye karungu itsinda umukino wayo ibitego 2_0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Josko Gvardiol ku mupira yahawe na Kevin De Bryne ku munota 32′ bajya kuruka nta gihindutse. Mu gice cya kabiri Halland winjiye asimbuye Jack Grealish yatsinze igitego ku munota wa 71′ ku mupira De Bryne yari amuhaye, inzozi z’uko Manchester yari gutsikira zirangirana no kuzirota kuri Arsenal.

Arsenal iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 80′, Manchester City iyikurikiye barayirusha inota1′ mu gihe itarakina umukino w’ikirarane ifitanye na Shefield United. Niramuka iwutsinze izahita ibasiga amanota ageze kuri 2. Mu gihe Liverpool yasaga naho ikirwanira yamaze gusigara kuko iurarushwa n’ikepe ya Arsena amanota 5′.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *