Arteta yasubije Ange Postecoglou wavuze ko gutsinda Arsenal azi icyo bisonuye mu murwa i London.
Umukino w’umunsi wa 35 na wa shampiyona y’abongereza, ugomba guhuza amakipe abarizwa i London mu murwa mukuru. Amakipe yombi agiye gukina uyu mukino afite intego n’ubwo zitandukanye. Ikipe ya Arsenal iri kwiruka ku gikombe inyuma ya Manchester City, igikiye gukina uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo ku cyumweru iheruka kunyagira Chelsea 5_0. Airi nako kandi Thothenum iri kurwanira umwanya wa kane inyuma Aston Villa iheruka kunyagirwa 4_0 na Newcastle United muri Prmier league.
Uyu mukino uzabera ku kibuga Thothenum Hotspurs stadium. Ni umukino wo kwishyura ubanza wabereye Fly Emirates bakagwa miswi 2_2.
Icyerekana ko uyu mukino ukomeye ni amagambo abatoza bombi batangaje mbere y’uko ukinwa. Ange Postecoglou uzakira iyi Londn Derby yavuze ati: ” Twumva neza akamaro ko gutsinda imikino nk’iyi tubikoreye mu rugo, ntidushobora kwemerera umwe mu banzi bacu ko adutsindana Derby. Sinjye ugena uko abafana bagomba kwiyumva, gusa nabo barumva agaciro akawo. ”
Ange Postecoglou uvuga ko adakwiye kureka ngo Arsenal imutsindire mu rugo afite uruvugiro. Ku kibuga Thothenum Hotspurs stadium yahatsindiye Liverpool na Manchester United yazakiriye muri iyi saison.
Arteta wamaze imyaka itanu muri Arsenal nk’umukinyi, ubu akaba ayibereye umutoza nawe ntiyigeze arya indimi.
” Nzi neza icyo ngomba guha abantu banjye, (abafana ba Arsenal) nta kindi uretse ibyishimo n’umunezero. Niba ufite amahirwe yo kubikora mu biganza byawe, shyiramo imbaraga zose kugeza bishobotse, ni umukino ukomeye ariko tugomba gushiramo imbaraga zose tutizigama.”
Uyu mukino uzasifurwa n’Umwongereza Michael Oliver, wamaze no kuba yemezwa nk’umwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Uburayi Mu Mpeshyi, kizabera mu Budage.