SOBANUKIRWA

Ari inzoga n’urumogi ni ikihe kibi cyane?

Ari inzoga n’urumogi ni ikihe kibi cyane?
  • PublishedAugust 30, 2024

Izi mpaka zazamutse  hagati y’umuhanzi Snoop Dogg n’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru Paul Gascoigne, hibazwa ikibi kurusha ikindi – inzoga cyangwa ni urumogi?

     

Snoop Dogg yashyize ifoto kuri Instagram ye iriho we na Paul Gascoigne, agereranya uko bombi ibi byabagize nyuma y’imyaka 27 babikoresha, akibaza ikibi cyane.

Paul Gascoigne yabwiye BBC ko yababajwe n’ibyo Snoop Dogg yakoze, avuga ko ameze neza kandi niba Snoop ashaka kubihinyura bahurira mu mukino w’iteramakofe “hagati y’inzoga n’urumogi”.

Bivugwa ko Snoop yashyizeho iyi foto ashaka kwerekana ko inzoga ari mbi cyane kurusha urumogi

Ibi byombi bigira ingaruka zinyuranye ku babikoresha mu buryo bunyuranye. Ariko se ubusanzwe ikibi kurusha ikindi ni ikihe?

Urumogi rugira izihe ngaruka?

Urumogi ni cyo kiyobyabwenge gikoreshwa henshi, mu Bwongoreza 10% by’abarukoresha rubahindura imbata nkuko ikigo cy’ubuzima ‘National Health Service’ (NHS) kibivuga.

Mu Rwanda polisi ivuga ko urumogi aricyo kiyobyabwenge kiganje cyane mu byo bafata bikoreshwa n’abantu benshi.

Nikki Thorne wo mu kigo Addaction gifasha urubyiruko rufite ibibazo biva ku gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko “ingaruka zo mu mutwe” ziva ku gukoresha urumogi arizo mbi cyane.

Yagize ati: “Duhura kenshi n’urubyiruko rwatangiye urumogi ngo ni umuti wo kunanirwa kugenzura amarangamutima yarwo, gusa birakomeza bigatera ibibazo byo mu mutwe”.

Gukoresha urumogi buri munsi biganisha ku ndwara ya ‘psychosis’ nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo King’s College London.

‘Psychosis’ ni uburwayi bukabije bwo mu mutwe aho intekerezo n’amarangamutima bisobanya bigatandukana n’ukuri kw’ibiriho. Ibi bigashyira ku ndwara zikabije zo mu mutwe.

Madamu Nikki avuga ko ibi bigira ingaruka cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka bikagira ingaruka mbi cyane ku myigire y’umunyeshuri.

Ikigo NHS kivuga ko kunywa urumogi bitera indwara z’ubuhumekero n’ibihaha. Ndetse bimwe mu bigize urumogi bitera kanseri.

Mu gihe urufatanya no kunywa itabi we bimwongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha n’indwara zihoraho z’ubuhumekero

Inzoga zo zigira izihe ngaruka?

Ikigo NHS kivuga ko ari inama nziza ko abagabo n’abagore badakwiye kurenza ‘ibice’ 14 by’inzoga mu cyumweru kimwe – igice kimwe cy’inzoga ya byeri kingana na 250ml cyangwa 1/7 cy’ikirahure cy’umuvinyu.

Nikki avuga ko “kunywa bikabije bijyana ababyiruka gukora ibyo badashobora gukora batanyoye” bikaba byabatera “kwicuza ku bikorwa by’urugomo cyangwa by’imibonano mpuzabitsina”.

Avuga ko inzoga nazo zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Ingaruka zirimo nko gusagarira abandi, umunabi, ndetse zikageza ku kwiheba no kwiyahura.

Paul Gascoigne (ibumoso) ni Umwongereza wigeze gukina mu ikipe ya Tottenham, naho Snoop Dogg (iburyo) ni umuhanzi w'Umunyamerika wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Drop It Like It's Hot'

Paul Gascoigne (ibumoso) ni Umwongereza wigeze gukina mu ikipe ya Tottenham, naho Snoop Dogg (iburyo) ni umuhanzi w’Umunyamerika wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Drop It Like It’s Hot’

NHS ivuga ko kunywa inzoga cyane mu gihe kirekire bitera indwara zirimo guturika k’udutsi two mu mutwe, indwara y’umwijima, kanseri y’umwijima, kanseri yo mu kanwa, kanseri y’amabere no kurwara impindura (‘pancréas’).

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *