AMAKURU IMYIDAGADURO

Andy Bumuntu utakijyezweho hano mu Rwanda, Yahemukiye Abanyakenya bari bamaze igihe bamwiteguye, ati “sinkije”!!

Andy Bumuntu utakijyezweho hano mu Rwanda, Yahemukiye Abanyakenya bari bamaze igihe bamwiteguye, ati “sinkije”!!
  • PublishedOctober 21, 2023

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred wamenyekanye ku izina rya Andy Bumuntu mu muziki, yasubitse ku munota wa nyuma igitaramo yagombaga gukorera muri Kenya.

Ni mu itangazo Abajyanama b’uyu muhanzi bashyize hanze bihanganisha abakunzi be bari biteguye gutaramirwa nawe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023. Bashinje abari batumiye uyu muhanzi imitegurira idahitswe.
Bavuga ko ‘Gitera’ ya byose yaturutse ku bamutumiye batigeze babasha kuzuza inshingano zigomba gutuma igitaramo kigenda neza.

Muri ibyo byatumye igitaramo kitagenda neza harimo kuba abategura ibitaramo batabashije gutegura neza urubyiniro ngo batange byose nkenerwa ku muhanzi kugira ngo abashe gutaramira abantu be.

Batangaje ko nta bikoresho bihagije ku rubyiniriro bari bafite birimo amatara atanga urumuri, ibitanga amajwi n’ibindi.

Icya kabiri, bavuga ko aba bamutumiye bari bafite imitegurire y’igitaramo idahwitse, ubona ko nta gahunda bafite kuko batanicaraga hamwe ngo baganire bagire ibyo bumvikanaho.

Bavuze ko ikindi kibazo cyavutsemo ‘ari ikijyanye n’umutekano w’umuhanzi n’aho igitaramo cyari Kubera’.

Bibukije ko ikintu Andy Bumuntu ashyize imbere cyane ari ukumenya neza niba abafana be bafite umutekano usesuye hanyuma nawe akaba ashinzwe kubaha ibyishimo bidasanzwe.

Abamutumiye ntabwo kandi bigeze babasha kuzuza inshingano zo gucunga umutekano w’aho igitaramo cyari kubera, akaba yabonaga bishobora guteza ibibazo, ibyari ugutanga ibyishimo bigahinduka ibindi bindi.

Ibi ni byo bintu nyamukuru byatumye igitaramo Andy Bumuntu yari yatumiwemo mu gihugu cya Kenya gihagarikwa ku munota wa nyuma.

Yiseguye ku bafana be kuri uyu mwanzuro ukomeye yafashe by’umwihariko abari bambariye kuza kumureba akabasusurutsa.

Andy Bumuntu yahagurutse i Kigali kuwa Kabiri w’iki cyumweru yerekeje muri Kenya ari hamwe n’umucuranzi G-Flat na Didier usanzwe umufasha mu bikorwa by’umuziki.

Uyu munyamuziki yari yerekeje mu iserukiramuco ryiswe “Afro Fusion Cuisine”. Gusa birangiye iki gitaramo kitabaye. Abagiteguye batabashije kuzuza ibikenerwa, bazwi nka Harambeh Kenya Peresent.

Andy Bumuntu yamamaye abikesheje indirimbo ye ‘On Fire’, yatumye izina rye ritumbagira rikagera kure cyane, noneho byagera muri Kenya bwo bikaba ibindi bindi.

Uyu muhanzi yigwijeho abakunzi benshi muri iki gihugu cyane ko unarebeye ku rukuta rwe rwa YouTube kuri iyi ndirimbo, usangaho ibitekerezo byinshi by’abakunzi be baherereye muri Kenya.

Uyu musore kandi bavuga ko imiterere ye ndetse n’ijwi rye, biri mu bituma abakobwa bumva hari ukuntu umubiri wabo uhindutse bakimara kumwumva cyangwa se kumubona.

Bwari kuba ari ubwa mbere ataramiye muri iki gihugu. Ajya kugenda, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuri we ndetse ko bigiye kugira icyo bimuhindurira ku muziki we muri rusange cyane ko yari buzahurire ku rubyiniriro n’umuhanzikazi ukomeye cyane ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Amapiano muri Afurika y’Epfo, Sho Madjozi

Igitaramo Andy Bumuntu yari gukorera muri Kenya cyasubitswe

Andy Bumuntu yiseguye ku bari bwitabire iki gitaramo cyasubitswe

Yari yahagurukanye n’ikipe imufasha gususurutsa abari kwitabira iki gitaramo

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *