AMAKURU

Impumeko y’impunzi Zo Mu Nkambi Ya Kigeme.

Impumeko y’impunzi Zo Mu Nkambi Ya Kigeme.
  • PublishedMay 29, 2023

Kuba impunzi si ibyo kwirata. Uretse kuba uri mu gihugu cy’abandi hari n’uburenganzira uba udafite nko gutora, kuba umuyobozi mu nzego za leta, ikirenze ibyo biragatsindwa gusaba ibyo kurya kandi warahoze witunze.

Biba bigoye kwakira ubwo buzima, bigahumira ku mirari noneho iyo wabujijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyawe, ku bw’amaherere n’inyungu za bamwe, zishingira ku mpamvu zidafututse, nk’ururimi uvuga, ubwoko n’ibindi boshye ko hari ugena uko avuka.

Ku rundi ruhande ariko amahirwe ni ukubona ugufasha gukiza amagara yawe, akagutandukanya n’urusaku rw’imbunda akagucumbikira, akemera ko musangira ibyo afite, ibidahari ntumuvebe.

Iyo bigeze aho ubutwari buba kudaheranwa no kubyaza ayo mahirwe uhawe umusaruro cyane ko bitera ishema n’uwagufashije.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 80 mu nkami zitandukanye, abenshi bamaze ¼ cy’ikinyejana mu buhungiro, ku mpamvu z’inda nini za bamwe n’ubuyobozi budaha agaciro ikiremwamuntu, bwihunza inshingano ndetse bukarangwa n’umutima wamunzwe n’urwango.

Muri izo nkambi harimo n’iya Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe icumbikiye abarenga ibihumbi 14 baje baturuka mu bice bitandukanye bya Congo.

Bageze mu Rwanda ubuzima bubanza kugorana, ahanini bitewe no kutiyakira bimwe bya wa muntu wari ufite imitungo anezerewe iwabo nyuma akisanga mu gihugu kitari icye, nta n’urwara rwo kwishima afite uretse gutega amaramuko abagiraneza.

Bamwe muri bo babonye ko nta kundi byagenda, biyemeza kongera kubaka ubuzima bahereye hasi, barashabika, ufite ibihumbi bibiri agashyira inyanya ku ka meza, ufite ibihumbi 15 Frw agashyira ibilo bingahe by’ibirayi ku muhanda kugira ngo arebe ko yabona ikabutura y’umwana.

Bakomeje kuba muri ubwo buzima, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutrabazi, MINEMA yatekereje uburyo yashaka icyo ikora gishobora guteza imbere izo mpunzi ariko n’abazakiriye muri ako gace bakabyungukiramo.

Mu 2019 nibwo Umushinga wiswe ‘Jya Mbere’ watangijwe n’u Rwanda ruwutewemo inkunga na Banki y’Isi yatanze miliyari 80 Frw.

Wagombaga kwita ku kubonera abo bantu serivisi z’ibanze, kubakira ubushobozi abafite imishinga ibyara inyungu yaba ku mpunzi n’abazakiriye ndetse no kubungabunga ibidukikije, hirindwa ko impunzi zaba ikibazo.

Byagombaga kuba ku baturage bo mu turere 11 twashyizwemo inkambi, umushinga ukazamara imyaka irindwi.

Abo mu ya Kigeme na bo ntibasigaye kuko uretse amashuri bubakiwe, n’abafite imishinga ibyara inyungu bafashijwe mu buryo butandukanye bijyanye n’icyiciro cy’inguzanyo basabye.

Musanganire Esperence wageze mu Rwanda aturutse ahitwa ku Mushaki muri RDC ati “Twabanje kugira ihungabana ariko tubona ko nta kundi byagenda, dukura amaboko mu mifuka dushabikira imiryango yacu.”

Akigera mu Rwanda yatangiye gukora ubuyede, igice kimwe cy’ayo yahembwaga akakizigama ikindi kigatunga umuryango.

Nyuma ageze ku bihumbi 20Frw yatangiranye umufuka w’ibirayi ku muhanda, agacuruza inyungu nke yayikuramo igatunga umuryango we.

Byageze aho ibigo by’imari bibaha amahugurwa ku bijyanye n’imari nyuma ufite umushinga agasaba inguzanyo.

Musanganire yahawe inguzanyo inshuro esheshatu aho bwa mbere yahawe ibihumbi 400 Frw, inshuro ya kabiri ahabwa ibihumbi 600 Frw, ubwa gatatu ahabwa miliyoni 1Frw, bongera kumuha miliyoni 1.3 Frw nyuma bamuha miliyoni 1.5 Frw na miliyoni 2Frw.

Yaguye ubucuruzi bwe aza gushinga akabari ndetse n’akabyiniro, kuri ubu ngo yiteje imbere ubucuruzi bwe butunga n’indi miryango.

Ati “Uyu munsi mpemba ikimina cy’ibihumbi 10Frw ku munsi. Niyubakiye inzu mu Karere ka Kamonyi ifite agaciro ka miliyoni 14Frw. Mfite ikibanza cya kabiri mu Karere ka Gasabo naguze miliyoni 7 Frw, ibyiyongera ku nzu itunganya umusatsi inyinjiriza. Nkoresha abantu icyenda barimo abo mu nkambi bane”

Inkambi ya Kigeme yatujwemo impunzi z’Abanye-Congo basaga ibihumbi 14

‘Jya Mbere’ yamwunganiye ku nguzanyo ya miliyoni 1.3 Frw aho yasonewe kimwe cya kabiri ku nguzanyo yari yatse mu kigo cy’imari ndetse bamwunganira ku nguzanyo ya miliyoni 2Frw na ho bamwishyurira bene ayo.

Ati “Nkiza nta cyizere cy’ubuzima nari mfite. Natangiye numva ari uguca inshuro nkabona ibiro bibiri bikarangira ariko siko byagenze. Iki gihugu cyatubereye umugisha. Sinishimiye ko ndi impunzi ariko ubu mfite amahirwe nk’ay’umunyagihugu wese. »

Mugenzi we Nyiraberwa Gisele waturutse i Masisi avuga ko yatangiye ubucuruzi ku rugenzo ruto cyane. Nyuma nawe, asaba inguzanyo arayiyhabwa kandi arunganirwa.

Uyu mubyeyi watangije acururiza imyenda ku ihema, yahawe inguzanyo ya miliyoni 2.5Frw, ‘Jya Mbere’ imwishingira ½ amaze kuyishyura bamuha indi ya miliyoni 3 Frw na none yishingirwa 1.5 Frw.

Ati « Urumva amafaranga arenga miliyoni 2.7 Frw ni menshi. Ahita azamura igishoro n’inyungu. Mbere ninjizaga nk’ibihumbi 40 Frw ari yo menshi ariko ubu n’ibihumbi 400 Frw ku kwezi nshobora kuyinjiza. ‘Jya Mbere’ ni umubyeyi wonkeje umwana we arakura. »

Kuri ubu Nyiraberwa ahemba abantu batatu barimo uwo mu nkambi umwe cyane ko muri ‘Jya Mbere’ uhawe inguzanyo aba asabwa gutanga akazi kugira ngo ingaruka z’iyo nkunga zigere kuri benshi haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Ati “Mbere nari impunzi nshaka ibyo kurya ariko ubu nsigaye mbitanga ngatanga n’akazi. Ubu ndigaburira singiteze amaboko, ntanga umusoro ndetse dutegereje ko batwubakira isoko tugasora arenzeho. Ubu nifitiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw, singitaha mu nkambi.”

Abakiriye impunzi na bo ntibasigaye inyuma mu iterambere

Yankurije Jeannette yabonye amahirwe akomeye yo gukora ubucuruzi hafi y’Inkambi ya Kigeme bijyanye n’umubare w’impunzi zikenera ibyo yacuruzaga.

Yatangiye acuruza umusatsi n’ibijyana na wo nyuma yongeramo imyenda y’abana, iy’abakuru, ibikapu n’ibindi.

Yahawe inguzanyo inshuro eshatu. Ku ikubitiro yahawe ibihumbi 400 Frw, bongera kumuha 600Frw nyuma bamuguriza ibihumbi 800 Frw, inguzanyo zose yunganiwemo na ‘Jya Mbere’ kugera kuri ½.

Ati “Nateye imbere ku buryo bufatika kuko mbere ngitangira nacyuraga nka 5000 Frw ku munsi cyangwa ibihumbi 10Frw, ibitandukanye n’uyu munsi kuko nshobora gucuruza ibihumbi 500 Frw birimo inyungu ya 150 Frw.”

Uretse kwiteza imbere Yankurije afite n’abo mu nkambi yigisha gutunganya umusatsi aho kuri ubu abamaze kumunyura mu mu biganza ari 40 barimo abo mu nkambi 30 n’icumi bo hanze. Abasoje akabaha akazi abandi bakajya na bo kwikorera cyangwa kugashaka ahandi.

Afite abakozi bamufasha umunsi ku wundi; 11 barimo abo mu nkambi umunani barimo abamufasha gucuruza ndetse n’abakorera muri salon ye.

Uretse Yankurije wazamuje na ‘Jya Mbere’ Mukankusi Alvera ni umwe mu bayungukiyeho bagateza ubucuruzi bwabo imbere.

Mukankusi yahawe miliyoni 15 Frw muri banki yunganirwa miliyoni 6 Frw.

Uyu mubyeyi watangiye acuruza ibikoresho by’ubwubatsi, ubu afite na Motel yihagazeho mu Mujyi wa Nyamagabe aho akoresha abakozi batandukanye barimo n’abo mu nkambi mu buryo bwo kubateza imbere.

Kugeza ubu Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, BRD ari na yo ikorana n’ibigo by’imari biguriza abo ba rwiyemezamirimo nk’urwego runyuzwamo inkunga ya Banki y’Isi, ifite ingngo y’imari ya miliyari 6.3 Frw yagenewe kunganira imishinga ibyara inyungu.

BRD imaze gutanga miliyari 2.4 Frw kuva mu 2019, amafaranga amaze guhabwa n’abagenerwabikorwa 5818 mu turere twose umushinga ukoreramo.

Miliyoni 520.9 Frw zatanzwe mu Karere ka Nyamagabe, inkunga imaze guhabwa impunzi zigera ku 197 ndetse n’abaturage basanzwe bangana na 970.

Iyi nzu itunganya imisatsi ishobora kungukira Yankurije ibihumbi 50 Frw ku munsi

Inzu Yankurije akoreramo ubucuruzi butandukanye

Nyiraberwa Giselle waturutse i Masisi yavuze ko ubu amaze gufatisha mu Rwanda ndetse ngo yatangiye inzira zo kwaka ubwenegihugu

Yankurije afite abo yigisha n’abo yigishije bamufasha imirimo ye ya buri munsi akabahemba

Musanganire waturutse muri RDC ahunze ababahigaga, kuri ubu amaze gukura mu bucuruzi bwe ikibanza, inzu, salon ndetse ngo aracyakomeje kwiteza imbere

Mukankusi kuri ubu afite Motel yihagazeho mu Mujyi wa Nyamagabe, umutungo akesha ‘Jya Mbere’

Amafoto: Bitereye Aime Frank

Source: Igihe.com

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *