POLITIKI

Amb. Rwamucyo Ernest yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

Amb. Rwamucyo Ernest yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF
  • PublishedJanuary 11, 2024

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Rwamucyo Ernest, yatorewwe kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF). 

Amb. Rwamucyo yanyuzwe n’izo nshingano nshya yahawe akaba yiteguye gukomereza aho Amb. Christina Marcus Lassen asimbuye yari agejeje.

Amb. Christina Marcus Lassen Amb. Rwamucyo asimbuye kuri izo nahingano, ni Ambasaderi wa Denmark mu Muryango w’Abibumbye watorewe izo nshingano mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF ku Isi Catherine Russell, yashimiye Madamu Christina Marcus Lassen ku bw’akazi gakomeye yakoze mu mwaka ushize, aboneraho guha ikaze Amb. Rwanucyo ufashe izo nshingano nshya.

By’umwihariko yaboneyeho gushima umusanzu w’Inama y’Ubutegetsi gutabara no kurushaho kunoza imibereho y’abana mu bice bitandukanye ku Isi.

Giverinoma y’u Rwanda na yo yagaragaje ko itewe ishema n’icyizere u Rwanda n’abagize Inama y’Ubutegetsi, ikaba yiteguye gutanga umusanzu utaziguye no gufatanya n’abandi mu kwimakaza uburenganzira bwa buri mwana.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yaboneyeho gushimira byimazeyo Ambasade ya Denmark muri Loni ku bw’inshingano yasohoje neza mu mwaka wa 2024.

Tariki 20 Ukwakira 2023, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Loni.

Yasimbuye Amb. Gatete Claver wagizwe  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *