IMIKINO

Amavubi atsinze Afurika Y’Efo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ayobora Itsinda (Amafoto)

Amavubi atsinze Afurika Y’Efo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ayobora Itsinda (Amafoto)
  • PublishedNovember 21, 2023

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze n’ikipe y’igihugu ya Afurika Y’Efo Bafana Bafana ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni mu mukino wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa kabiri Tariki 21 ugushyingo 2023.

Amakipe yombi yatangiye umukino ugorwa n’amazi menshi yari mu kibuga bitewe n’imvura yari imaze kugwa, ibi byatumye amakipe yombi adatambaza umupira uko abifasha.

Ku munota wa 13 Amavubi yabonye igitego cya mbere cyatsizwe na rutahizamu Nshuti innocent nyuma yo gusiga ba myugariro ba Afurika Y’Efo aroba umunyezamu Ronwen Williams.

Amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsizwe na Mugisha Gilbert ku mupira ahawe na Mutsinzi Ange, acika Khuliso Mudau wibwiraga ko yamuhagaritse ahita atsinda igitego gihagurutse abafana bari muri stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mbere Yuko igice cya mbere kirangira Afurika y’Epfo yabuze amahirwe yo kubona igitego nyuma yaho Modiba, Tau, Zwane na Mayambela bakinanye neza , ariko Niyonzima Olivier aritambika, umupira ufatwa n’ umuzamu Ntwari Fiacre

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze Bafana Bafana ya Afurika Y’Efo ibitego 2-0

Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiranye impinduka havamo Byiringiro Lague wari wavunitse hinjiramo Sibomana Patrick

Muri iki gice Afurika Y’Efo yaje yengera izamu rya Ntwali fiarce bitandukanye n’igice cya mbere.

Mu minota icumi yanyuma Afurika y’Epfo yongeye gusatira cyane izamu ry’amavubi ariko ba myugariro bihagararaho.

Mbere Yuko umukino urangira umusifuzi yongeyeho iminota ine

Habura umunota umwe Amavubi Yakoze contre-attaque yarimo Hakim Sahabo, Bienvenu na Djihad bagorwa no kuyibyaza umusaruro.

Umukino warangiye Amavubi atsinze Baf Bafana ya Afurika Y’Efo ibitego 2-0

U Rwanda ruhise ruyobora C amanota ane mu mikino ibiri.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Kamena 2024 rusura Benin na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Lesotho inganyije na Benin ubusa ku busa.

Ikipe y’Igihugu yaherukaga gutsinda umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2019, anyagira Seychelles ibitego 7-0 i Nyamirambo.

Nyuma imyaka 2 Kandi amavubi yongeye kubona itsinzi mu marushanwa yemwe na CAF na FIFA, yaheruka gutsinda Tariki 24 werurwe 2021 atsinda Mozambique igitego 1-0.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *