IMIKINO

Amatariki y’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside muri Basketball yatangajwe

Amatariki y’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside muri Basketball yatangajwe
  • PublishedApril 13, 2024

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, riteganyijwe kuva tariki 19-20 Mata 2024 Muri BK Arena.

Umukino wa Basketball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.

FERWABA ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Mu Bagabo rizakinwa n’amakipe 4 ya mbere yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka ayo ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Tigers BBC.

Ni nako bimeze mu bagore aho rızitabirwa n’amakipe 4 ya mbere yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka ayo ni APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.

Irushanwa nkiri ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Basketball ryaherukaga muri 2019, icyo gihe ryegukanywe na REG BBC itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 74-71.

Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops yegukanye igikombe itsinze IPRC Huye BBC.

Muri 2020 ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid -19.

Ubusazwe Muri Basketball habaga irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside ryitiriwe Emmanuel Ntarugera uzwi nka ‘Gisembe’ wakiniraga Espoir BBC akaza no kuyitoza yarı umwe mu bakomeye cyane yishwe afite imyaka 33 y’amavuko akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo.

Gusa muri uyu mwaka, Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yasabye federasiyo 30 gutegura iyi mikino mu rwego rwo kuyihuza n’imyaka 30 ishize iyi Jenoside ihagaritswe.

Kugeza ubu urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside ntabwo ruramenyekana neza, gusa Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryaragerageje kubona amazina ya bamwe.

Ikipe ya Espoir BBC ni imwe mu zagizweho ingaruka cyane kuko yabuze abakinnyi bagera kuri 18 harimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari umubitsi w’ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi.

Si iyi kipe gusa kuko na Minisiteri y’Umurimo ya Leta yari ifite ikipe ya MINITRAPE BBC yagizweho ingaruka na Jenoside ikabura abakinnyi barimo Florence bitaga Kadubiri na Esperance.

Andi makipe yasenyutse bikagorana kongera kwiyubaka harimo Inkuba BBC, Okapi BBC, Terror BBC na MINIJUST BBC.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *