AMAKURU

Minisiteri y’Ibidukikije Yasabye Urubyiruko Kwitabira Ibikorwa Byo Kubungabunga Ibidukikije

Minisiteri y’Ibidukikije Yasabye Urubyiruko Kwitabira Ibikorwa Byo Kubungabunga Ibidukikije
  • PublishedSeptember 30, 2023

Minisiteri y’Ibidukikije yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukora ubushakashatsi bugamije gushaka ibisubizo bikenewe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zugarije abatuye isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatanu, tariki 29 Nzeri, ubwo hatangizwaga umushinga wiswe ‘Ihuriro ry’ingamba n’ubumenyi’, uhuriweho n’Ikigo cy’icyitegererezo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere (Center of Excellence in Biodiversity and Natural Ressources Management: CoEB) n’Umuryango w’urubyiruko urengera ibidukikije mu Rwanda (We Do Green).

Itangizwa ry’uyu mushinga ryahuje abakora mu bigo bya leta bafata ibyemezo, abashakashatsi, abaturage barimo urubyiruko rwo muri kaminuza zitandukanye biga ibijyanye n’ibidukikije n’urufite imishinga yo muri urwo rwego.

Ikigamijwe ni uguhuza abashakashatsi n’abafata ingamba ndetse n’abaturage mu gushaka ibisubizo byo kurengera ibidukikije no guhagarika iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Umuyobozi w’Umuryango ‘We Do Green’, Sindikubwabo Emmanuel, yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo iby’ubukangurambaga mu baturage ngo bamenye ubwoko bw’ibiti bagomba gutera n’uko babibungabunga.

Yagize ati “Turagira ngo uyu mushinga uzarangire abantu bumva uko siyansi yafasha mu kubona ibisubizo bijyanye no kurengera ibidukikije no kuvanaho iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima bigatuma n’ingamba zihari zijya mu bikorwa.”

Uwase Aimée Sandrine ukorera Ikigo cy’Icyitegererezo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije n’umutungo kamere kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko uyu mushinga ugamije gukuraho icyuho hagati y’abashakashatsi n’abafata ingamba urubyiruko rukabigiramo uruhare by’umwihariko.

Ati “Ni ukugira ngo urubyiruko rumenye uruhare rwarwo mu gukorana n’abashakashatsi. Hari uburyo busanzwe buhari ariko turagira ngo tubishyire ku rundi rwego na bo bumve ko bafite uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zigende zigabanuka.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, yavuze ko politiki z’igihugu zose ziba zishingiye ku bushakashatsi, igishya muri uyu mushinga kikaba ari ukureba uko bwakoreshwa mu gushaka ibisubizo.

Ati “Niba imihindagurikire y’ikirere idushyiraho igitutu natwe biradusaba ko twongera imbaraga mu bushakashatsi.”

“Dukeneye urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije, yaba ari ugutera ibiti, kurwanya isuri, gufata amazi y’imvura ariko bikarenga n’aho ngaho. Urubyiruko rurakenewe muri izo gahunda uhereye mu bushakashatsi. Ntabwo ugomba kuba ushaje ngo ubone gukora ubushakashatsi, bushobora guhera ku rubyiruko tukaba twizera ko uruhare rwabo ruzaba ingirakamaro muri iyi porogaramu.”

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rubungabunga ibidukikije (Rwanda Youth Biodiversity Network), Kaje Rodrigue, ni umwe mu cyerekezo cyiza abinyujije mu mushinga wiswe ‘Nkurane n’Igiti’.

Ukorana n’abana bo mu turere twa Bugesera, Gasabo na Nyagatare. Kuri ubu barenga ibihumbi 18 bakaba barateye ibiti birenga ibihumbi 97 kuva mu 2018, birimo iby’imbuto ziribwa byatangiye kwera mu 2021.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, Bitanga Bella, yavuze ko bibukijwe ko abiga ibijyanye n’ibidukikije bagomba guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bafatanyije n’abandi barimo n’abazabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bafite.

Mu mishinga aba banyeshuri bafite harimo uwitwa ‘Green Partners’ ugamije gutera ibiti by’amoko atandukanye muri Kaminuza, ishami rya Nyarugenge.

Igikorwa cyo kumurika umushinga ugamije guhuza siyansi n’ingamba witabiriwe n’abiganjemo urubyiruko

Uwase Aimée Sandrine ukorera Ikigo cy’Icyitegererezo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije n’umutungo kamere kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda

Inzobere zitandukanye zifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda mu gutangiza umushinga ugamije gushaka ibisubizo by’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *