AMAKURU

Umukinnyi Wa Filme Bill Cosby Yaamwe n’Ibyaha Byo Gufata Ku Ngufu

Umukinnyi Wa Filme Bill Cosby Yaamwe n’Ibyaha Byo Gufata Ku Ngufu
  • PublishedSeptember 29, 2023

Umunyamerika Bill Cosby wamenyekanye mu gukina filime n’urwenya, yongeye kujyanwa mu nkiko ashinjwa ibyaha byo gufata abagore ku ngufu.

TMZ yatangaje ko Bill Cosby yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho ibyaha yakoze mu myaka isaga 50 yashize. Iki kinyamakuru mu mpapuro cyabonye zirimo ibirego bishinja uyu mukambwe zigaragaza ko yakoze ibi byaha mu 1972.

Umugore wareze Cosby yitwa Donna Motsinger. Avuga ko Cosby yamuhohoteye mu gihe yari umukozi muri restaurant mu Mujyi wa Sausalito muri Leta ya California.

Aha ni ho yaje kumenyanira n’uyu mukinnyi wa filime ndetse batangira gucudika. Motsinger akomeza avuga ko hari igihe Cosby yamuguriye umuvinyo akamutwara no mu modoka.

Ngo icyo gihe uyu mugabo yamujyanye ahantu mu rwambariro ariko uyu mugore amubwira ko atameze neza undi amuha ibinini bya aspirin.

Akomeza avuga ko ibyo binini byatumye atamererwa neza ndetse atangira guta ubwenge. Yaje gukanguka asanga yambaye umwenda w’imbere gusa akaba yemeza ko byabaye nyuma yo guhohoterwa na Bill Cosby.

Uyu mugore avuga ko ibyamubayeho byamuteye ihungabana mu buryo bukomeye ndetse uretse ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangiritse no ku mubiri yaratesetse.

Mu 2014 na bwo Motsinger yari yareze Cosby iki kirego ubu akaba yongeye kukibyutsa.

Muri kamena 2021 Bill Cosby yari yarekuwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Pennsylvanie rutesheje agaciro ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina Andrea Constand amuhaye ibiyobyabwenge mu 2004.

Yari yabihamijwe mu 2018 akatirwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na 10 ariko arajurira.

Mu Ukwakira 2021 na bwo Cosby yari yajyanywe mu nkiko n’umukinnyi wa filime witwa Lili Bernard avuga ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo bari mu Mujyi wa Atlantic mu 1990.

Iby’iki kirego nta wuzi uko byarangiye kuko bitongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

Bill Cosby afite imyaka 86

Bill Cosby yongeye kujyanwa mu nkiko
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *