AMAKURU

Igisasu Cyakomerekeje Abantu 11, Umwe Ahasiga Ubuzima

Igisasu Cyakomerekeje Abantu 11, Umwe Ahasiga Ubuzima
  • PublishedSeptember 29, 2023

Umuntu umwe yishwe n’igisasu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko cyarashwe mu buryo bw’impanuka, muri Stade ya Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023.

Uretse uwapfuye hari abandi 11 bivugwa ko bakomeretse nk’uko itangazo ry’igisirikare ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wacyo muri Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, ribivuga.

Rigira riti “Igisasu cya ‘roquette RPG7’ cyari gifitwe n’umusirikare wa FARDC ari mu modoka ya gisirikare cyarashwe mu buryo butagambiriwe nyuma y’aho imodoka yicugushije mu muhanda.”

Abatangabuhamya bavuze ko icyo gisasu cyaguye mu kibuga cy’umupira w’amaguru, abantu 12 barimo abasivile 11 n’umusirikare umwe bagakomereka.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro by’Intara, umwe agahita ahasiga ubuzima.

 

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *