AMAKURU

MTN Biz Combo Ije nk’Igisubizo Ku Bafite Ibigo Bito n’Ibiciriritse

MTN Biz Combo Ije nk’Igisubizo Ku Bafite Ibigo Bito n’Ibiciriritse
  • PublishedSeptember 28, 2023

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yamuritse igikoresho (MTN Biz Combo) kije nk’igisubizo ku bafite ibigo bito n’ibiciriritse kuko cyitezweho kuzaborohereza imikoranire n’abakiliya babobinyuze mu guhamagarana, kohererezanya amafaranga ndetse no gukoresha Internet ya 4G ku giciro gito.

‘MTN Biz Combo’ ikoreshwa hifashishijwe telefone nshya itagendanwa MTN Rwanda yashize ku isoko, ikaba ikubiyemo serivisi zirimo guhamagarana, kohererezanya amafaranga kuri Momo ndetse no gukoresha Internet ya 4G ishobora gukoreshwa n’abantu 10 icyarimwe.

Ibi bizorohereza ibyo bigo bito n’ibiciriritse aho wasangaga ufite telefoni ikoreshwa mu bucuruzi afata Sim Card akayishyira muri telefoni ye ngendanwa, yaba atari ku kazi abahasigaye ntibabashe gukorana n’abakiliya mu buryo bworoshye.

Bizoroshya kandi imikoreshereze ya Internet ku bafite ibigo bito n’ibiciriritse, aho nk’ikigo gikoresha ‘MTN Biz Combo’ kizaba gishobora kugura Internet imara ukwezi ya 4G y’ibihumbi 30,000 Frw, igakoreshwa n’abakozi 10 bari aho ku biro by’icyo kigo.

Ikindi ‘MTN Biz Combo’ izakuraho ku bigo bito n’ibiciriritse ni aho wasangaga nimero ya telefoni izwi n’abakiliya bacyo ikoreshwa muri telefoni ngendanwa, ugasanga iyo abakiliya bayishyuyeho amafaranga bigoye kuyatandukanya n’ay’abandi bayoherejeho amafaranga batari abakiliya, bikagorana mu gukora ibaruramari ngo hamenyekane amafaranga nyakuri yishyuwe n’abakiliya.

Ubwo hamurikwaga ‘MTN Biz Combo’ mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko iki kigo kizirikana ko hari umubare munini w’Abaturarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse, akaba ari yo mpamvu cyabatekerejeho mu gutuma badasigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse bikabatwara ikiguzi gito.

Ati ‘‘Ibigo bito n’ibiciriritse ni inkingi y’umuryango mugari wacu (…) biha akazi abasaga miliyoni ebyiri. Ni yo mpamvu imwe mu zitumye turi hano ngo tubabwire ko tubazaniye igisubizo kizatuma bakora ubucuruzi bwabo neza.’’

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, uri mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko ‘MTN Biz Combo’ ije gushyigikira politiki ya leta y’imiyoboro migari ijyanye na internet yavuguruwe hagamijwe ko abafatanyabikorwa cyangwa ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda birushaho kuba byatanga serivisi zinoze kandi zihendutse ku baturage.

Ati ‘‘Abikorera n’ibigo bito cyane babonye amahirwe kugira ngo barusheho kwifashisha ikoranabuhanga bagure amasoko bashobora kuba bageraho, bagure uburyo bashobora kuba bakora ubucuruzi bwabo bwa buri munsi babona Internet yihuse n’umurongo wa telefoni ufatanyije no kuba bakwishyura no kohererezanya amafaranga.’’

Imibare iheruka ya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko 98% by’ibigo bikorera mu Rwanda ari ibito n’ibiciriritse, bikaba bitanga akazi ku basaga 41% by’abakozi bose mu Rwanda.

Minisitiri Ingabire yibukije kandi ko ibigo bito n’ibiciriritse ari bimwe mu bigira uruhare mu kwiyongera k’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

Yanakomoje ku kuba icyorezo cya Covid-19 cyarasigiye u Rwanda isomo ry’uko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu mibereho ya buri munsi y’Abaturarwanda, ashishikariza n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga n’itumanaho bikorera mu Rwanda ko bikomeza gushaka ibisubizo bituma abakoresha ikoranabuhanga rihendutse biyongera.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko iki kigo kizirikana ko hari umubare munini w’Abaturarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse, akaba ari yo mpamvu cyabatekerejeho

Ubu ni bwo bwoko bwa tefefoni zitagendanwa zizifashishwa muri ‘MTN Biz Combo’

Ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Joseph Gatete, ari mu basobanuye byimbitse ibyo ‘MTN Biz Combo’ ije gukemura

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula,yavuze ko iyi gahunda ya MTN ije gushyigikira iyavuguruwe na leta izafasha Abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga ku bwinshi kandi badahenzwe
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *