AMAKURU

UN Irasaba Ko Ibihugu Bihagarika Gukora Intwaro Za Kirimbuzi

UN Irasaba Ko Ibihugu Bihagarika Gukora Intwaro Za Kirimbuzi
  • PublishedSeptember 26, 2023

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres arasaba ibihugu guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi kuko ziri mu byangiza ubuzima bw’abantu.

Ibi yabisabye abatuye isi ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurandura burundu intwaro za kirimbuzi washyizweho kujya uzirikanwa tariki 26 Nzeri buri mwaka.
Ni umusi umuryango w’Abibumbye uvuga ko abatuye Isi bagomba kuzirikana ko bishoboka ko babaho mu isi itagira intwaro za Kirimbuzi.

Mu mwaka wa 2013 nibwo inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yatangaje ko tariki 26 Nzeri ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana irandurwa ry’intwaro za Kirimbuzi.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antoni Guterres yatangaje ko abatuye isi bagomba kumva ko bishoboka ko bagomba kubaho hatariho intwaro za kirimbuzi kandi aribyo byakwizeza ko ahazaza habazabakomokaho hashobobora kuzabaho mu mutekano.

Antonio yavuze ko hagomba gushyirwa imbere ibiganiro mu kurandura inganda zitunganya ubutare bwa ‘nuclear’hagamijwe gukora intwaro zarimbura ikiremwa muntu kandi ariwe wazikoreye.

Antonio yavuze ko inganda zishobora gutunganya ubutare bwa ‘neclear’ mu buryo bwo gushakamo ifumbire, amashanyarazi no kubyifashisha mu bindi bintu bifite akamaro aho kuzifashisha barimbura Isi.

Antonio avuga ko inzira imwe rukumbi yo gukuraho ingaruka abatuye Isi baterwa n’ikoreshwa ry’izi ntwaro kirimbuzi ari ukuzikuraho burundu babisaba abayobozi b’ibihugu n’abandi bafite icyo babibikoraho kugira ngo izi ntwaro zihagarare gukorwa ndetse zikurweho burundu.

Ikindi Umunyamabanga yavuze ni ugukorera hamwe hakandikwa amateka mashya y’uko isi yabaho itariho izi ntwaro zifatwa nk’ibibi kurusha ibindi mwene muntu yahura nabyo kandi ariwe ubyikururiye.

Ubukana bw’izi ntwaro buzwi cyane mu mwaka 1945 ubwo ibisasu bibiri byasenyaga imijyi ya Hiroshimana, na Nagasaki mu gihugu cy’Ubuyapani aho byahitanye abasaga ibihumbi 213.

Uretse izi ntwaro kirimbuzi usanga ibihugu biri mu ntambara nabyo bizifashisha kandi bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *