AMAKURU

Impanuka y’Ikamyo Yari Itwaye Gaz Yafunze Umuhanda Wa Kigali-Rwamagana

Impanuka y’Ikamyo Yari Itwaye Gaz Yafunze Umuhanda Wa Kigali-Rwamagana
  • PublishedSeptember 26, 2023

Polisi y’u Rwanda, RNP yatangaje ko impanuka yabereye mu Kagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bambino yafunze umuhanda munini wa Kigali- Rwamagana ku buryo kugeza ubu utari nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, ubwo ikamyo nini yo muri Kenya yari itwaye gaz yagonganaga n’indi nto.

Ati “Mu kugerageza kuyikikira iyigongaho ikamyo irabirinduka ihita ifunga umuhanda,, umushoferi wayo na kigingi we barakomereka ndetse n’abari muri ya yindi nto barakomereka.”

Rutikanga yavuze ko kubera ko iyo modoka yari yuzuye gaz, babanje kuyigabanya kugira ngo igabanye uburemere hanyuma iterurwe hakoreshejwe imashini.

ACP Rutikanga yavuze ko abakoresha uyu muhanda bajya i Rwamagana bari gusabwa gukoresha umuhanda wa Masaka- Kabuga mu gihe abavayo bo bari gukoresha uwa Umusambi- Intare Arena- Mulindi.

Yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Masaka kwitabwaho.

Impanuka y’ikamyo yari itwaye gaz yafunze umuhanda wa Kigali-Rwamagana

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *