AMAKURU

Kigali: Impanuka Yahitanye Abantu Batandatu, Abandi Batanu Barakomereka

Kigali: Impanuka Yahitanye Abantu Batandatu, Abandi Batanu Barakomereka
  • PublishedSeptember 2, 2023

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, mu Kagari ka Ruliba , mu Mudugudu wa Ryamakomari, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023 habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu batandatu, abandi batanu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today ko impanuka yakozwe n’imodoka Minibus Toyota Hiace ifite Purake RAG 038F yavaga i Nyamirambo yerekeza kuri Ruliba irenga umuhanda abantu 5 bari bayirimo bahita bapfa abandi 6 barakomereka bikomeye, undi umwe arakomereka byoroheje.

Aba bantu bakoze iyi mpanuka bose bari abo mu muryango umwe kuko ngo bari batashye ubukwe ahitwa ku Mugina mu Karere ka Kamonyi.

SSP Irere avuga ko abitabye Imana ari Ngirinshuti Innocent ufite Imyaka 43, Migeule ufite Imyaka 5, Undoyeneza Venancia ufite Imyaka 42, Mpinganzima Sylvia ufite Imyaka 32, Izere Alvin ufite Imyaka 7, na Musoni Olivier ufite imyaka 11.

Abakomeretse bikomeye ni umunyamahanga w’Umufaransa ufite imyaka 43, Dusingize Danise ufite imyaka 40, Ishimwe Ian ufite imyaka 10, Mukamuhashyi Valeria ufite Imyaka 71 na Nzabandora Noel ufite imyaka 28 naho Mushokambere Jean Paul ufite imyaka 45 yakomeretse byoroheje akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga.

SSP Irere avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana kuko bigikorwaho iperereza.

Ati “Turacyakora iperereza ariko uko bigaragara ishobora kuba yabuze Feri bigatuma igonga inkengero z’umuhanda, irakomeza igonga n’ibiti byari hepfo y’umuhanda, turacyabikurikirana nitumenya icyabiteye turabitangaza”.

Atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kujya babanza bakagenzura ibinyabiziga byabo ko nta kibazo bifite kugira ngo birinde impanuka, ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda aho biri ngombwa.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *