AMAKURU

Perezida Kagame Yakiriye Umunyabigwi Sol Campbell Na Bernard Lama Wa PSG

Perezida Kagame Yakiriye Umunyabigwi Sol Campbell Na Bernard Lama Wa PSG
  • PublishedSeptember 2, 2023

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyabigwi wa Arsenal FC, Sol Campbell na Bernard Lama wanyuze muri Paris Saint-Germain, bamaze iminsi mu Rwanda ndetse bise amazina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Sol Campell ku wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2023; yari aherekejwe n’abarimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Sol Campbell ari muri 23 bise amazina abana b’ingagi, uwe yamwise ‘Jijuka’. Ni umwana w’umukobwa uvuka mu muryango wa Segasira, nyina akaba ari Taraja.

Yavuze ko yahisemo iri zina mu kugaragaza icyizere n’imbaraga bishyirwa mu kubungabunga ingagi uyu munsi no mu gihe kizaza hagamijwe kubungabunga imibereho y’ibi biremwa bitangaje.

Perezida Kagame yakiriye Sol Campbell nyuma y’umunsi umwe gusa yakiriye na Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba na bo bari mu bise amazina abana b’ingagi.

Arsenal FC ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018, RDB yinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Sulzeer Jeremiah Campbell [Sol Campbell] ni Umwongereza w’imyaka 48 wamenyekanye cyane muri Arsenal yakoze amateka yo kwegukana Shampiyona y’u Bwongereza idatsinzwe mu 2004. Yakiniye n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza imyaka 11.

Sol Campbell ari muri ba myugariro beza babayeho, yamaze imyaka itanu muri Arsenal FC, ayikinira imikino 195. Yatwaranye na yo Shampiyona z’u Bwongereza [Premier League] ebyiri n’ibikombe bibiri bya FA Cup.

Perezida Paul Kagame na Sol Campbell bagaragazaga akanyamuneza nyuma y’ibiganiro bagiranye

Sol Campbell yakiriwe na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi (ibumoso) na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo)

Perezida Kagame yanakiriye Bernard Lama wakiniye Paris Saint-Germain

Perezida Kagame yakiriye Bernard Lama wabaye Umunyezamu wa Paris Saint-Germain. Nyuma y’ibiganiro, uyu munyabigwi yashyikirije Umukuru w’Igihugu umwambaro wa PSG.

Kuva mu 2019, iyi kipe y’i Paris yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara mu mugongo ku myambaro iyi kipe yishyushyanya mbere y’umukino no ku byapa bya stade y’iyi kipe Parc des Princes.

Mu muhango wo Kwita Izina, Lama yise ingagi izina ‘Ramba’. Yavuze ko yarihisemo mu kugaragaza aho u Rwanda rumaze kugera mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, bufasha igihugu kwinjiza amadovize.

Uyu munyabigwi w’imyaka 60 yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Igikombe cy’Isi mu 1998 n’icy’u Burayi mu 2000.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *