AMAKURU

Irushanwa Rya Golf Ryashowemo Arenga Miliyoni 40 Frw

Irushanwa Rya Golf Ryashowemo Arenga Miliyoni 40 Frw
  • PublishedAugust 31, 2023

Irushanwa ry’umukino wa Golf ry’abatarabigize umwuga “PMC (Piga Mingi Crew)” riri kubera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ryashowemo arenga miliyoni 40 Frw.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023, mu kiganiro ubuyobozi bwa Kigali Golf Club bwagiranye n’itangazamakuru.

Iri rushanwa rya PMC rimaze ukwezi kurenga ritangiye ndetse umuyobozi wungirije waryo yabwiye itangazamakuru ko ryatangiye nta muterankunga ariko ubu nyuma y’uko ritangiye bamaze kubona abaterankunga bashoyemo ari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 50 Frw.

Yavuze ko iri rushanwa ry’abatarabigize umwuga rizatuma Abanyarwanda muri rusange barushaho gukunda Golf.

Yagize ati “Icyo turyitezeho ni uko rizatuma abantu bakunda uyu mukino wa Golf kuko benshi bawufata nk’umukino udasanzwe ukinwa n’abakire gusa ndetse uzatuma tunabona n’abandi baterankunga kuko na bo bashobora no kujya baza bakawukina.”

Yongeyeho ko iri rushanwa rigizwe n’amakipe 12 ndetse buri kipe ifite abakinnyi 16 ndetse rifite abaterankunga batandukanye barimo Banki y’Abaturage, Simba, Maj, Toyota, Vanguard, Gardawold, Britam Narayan n’abandi.

Yakomeje avuga ko amafaranga ava mu irushanwa afasha abatuye hafi y’iki kibuga cya Golf ndetse andi akoreshwa mu kwishyurira abana amafaranga yo kujya bakina Golf mu kubakundisha uyu mukino.

Prvin Vekaria ukora muri Narayan Uniforms & Sports Ltd, yavuze ko bahisemo gutera inkunga iri rushanwa kuko ari abafatanyabikorwa ba Kigali Golf Club.

Ati “Twe tugurisha ibikoresho bya siporo ndetse twateye inkunga iri rushanwa kuko turi kumwe na Kigali Golf Club ndetse dukina Golf kandi tuyikunda cyane. Ni na yo mpamvu twifatanyije na bo kugira ngo duteze uyu mukino imbere.”

Yongeyeho ko gutera inkunga iri rushanwa bizatuma barushaho kumenyekana no kubona abakiLiya benshi kuko uzajya wifuza ibikoresho bya siporo azajya abagana.

Iri rushanwa rya PMC riri gukinwa ku nshuro ya karindwi ndetse rikaba rikinwa mu gihe cy’amezi atatu n’abanyamuryango ba Kigali Golf Club.

Ubuyobozi bwa Kigali Golf Club bwasinyanye amasezerano n’abafatanyabikorwa biyemeje gutera inkunga iri rushanwa rya PMC

Ubwo bamwe mu bafatanyabikorwa ba Kigali Golf Club basinyaga amasezerano yo gutera inkunga irushanwa rya PMC

Abafanyabikorwa ba Kigali Golf Club bateye inkunga irushanwa rya PMC ari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 50 Frw

Umuyobozi wungirije w’irushanwa, Derrick Rwitare, mu gusinyana amasezerano n’uwari uhagarariye Simba
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *