AMAKURU

Abaturage Ba Uganda 87 Bafungiwe Muri Türkiye

Abaturage Ba Uganda 87 Bafungiwe Muri Türkiye
  • PublishedAugust 27, 2023

Leta ya Uganda yatangaje ko iri mu biganiro n’iya Türkiye bigamije gusaba ko abaturage bayo bafungiwe muri gereza zitandukanye barekurwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko amabasaderi w’iki gihugu muri Türkiye yasanze abaturage 87 bafungiye muri gereza esheshatu zirimo Harmandali, Silvre, Tuzla, Erzurum 1, Erzurum 2, na Edirne.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Vincent Bagiire yagize ati “Nyuma y’izo ngendo, hagaragaye abanya-Uganda 87 muri gereza zo muri Türkiye bitewe no kuba mu gihugu uruhushya rwabo rwararangiye, biri mu bitemewe n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri iki gihugu.”

Guverinoma ya Uganda ivuga ko ikomeje ibiganiro bigamije gushakira ubufasha abafunzwe ngo barekurwe ariko n’imiryango yabo ngo izakomeza kugezwaho amakuru y’uko ikibazo gikemurwa.

Bagiire yagiriye inama abaturage ba Uganda bose bari mu bihugu by’amahanga ko bagomba kwirinda ibintu byatuma batubahiriza amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka mu bihugu byabakiriye, birinda igifungo nk’icyo.

Ambasaderi wa Uganda muri Türkiye, Nusura Tiperu yabwiye Daily Monitor ko abenshi mu bafunzwe ari abagore, ndetse ngo iki gihugu cyari kimaze amezi abiri gikoze umukwabo wo guta muri yombi abantu bakibamo badafite ibyangombwa.

Uretse abanyamahanga bagiye muri Türkiye ku mpamvu z’amasomo, imirimo cyangwa ishoramari baba bemerewe kongera igihe cyo kuhaba, abaje mu bukerarugendo cyangwa gusura gusa ntibarenza iminsi 90.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *