AMAKURU

Abantu 103 Bafatiwe Mu Rugo rw’Umuturage Basenga Binyuranyije n’Amategeko

Abantu 103 Bafatiwe Mu Rugo rw’Umuturage Basenga Binyuranyije n’Amategeko
  • PublishedAugust 27, 2023

Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu rugo rw
Bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

Uwo muturage wakiriye abo bantu, ngo yari yubatse ihema imbere mu gipangu cy’urugo rwe, bimenyekana ko basenga mu buryo butazwi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Kigali Today ivugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ayo makuru.

Agira ati “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora. Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa”.

Ntihigeze hamenyekana idini ry’abo baturage, gusa bavuga ko ngo ari Abera b’Imana, nk’uko SP Mwiseneza akomeza kubivuga.

Ibyo bagenderaho mu myemerere yabo
Ibyo bagenderaho mu myemerere yabo

Ngo abo baturage bari bagizwe n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo), ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.

Mu butumwa bwa Polisi, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Gusenga ntibibujijwe, ariko igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo”.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *