AMAKURU

Perezida Kagame Yaganiriye Na Ba Guverineri Ba Nigeria Bari Mu Rwanda

Perezida Kagame Yaganiriye Na Ba Guverineri Ba Nigeria Bari Mu Rwanda
  • PublishedAugust 27, 2023

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Perezida Kagame yabaganirije ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Ni ibiganiro byagarukaga ku miyoborere igamije gutegura ahazaza ha Afurika, n’ukwihuza mu Isi ihindagurika.

Uyu mwiherero wibanze ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, kongera umusaruro w’ibihugu, kubana neza kw’abaturage bafite byinshi batandukaniyeho, iterambere ry’imijyi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abayobozi bitabiriye uyu mwiherero ni ba Guverineri 19 bahagarariye Leta zitandukanye, bakaba bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itatu, ndetse kuri iki Cyumweru bakaba baza gukomeza ibiganiro bifunguye, biza kwibanda ku bibazo bya Politiki bikunze kwibasira umugabane wa Afurika.

Guverineri wa Leta ya Osun muri Nigeria, Ademola Adeleke, witabiriye uyu mwiherero, aheruka kugaragaza ko yakunze imiyoborere y’u Rwanda, ndetse yemeza ko ikwiriye kuba isomo ku bindi bihugu bya Afurika bishaka gutera imbere.

Adeleke yavuze ko kugira ngo Demokarasi irusheho kugira agaciro mu bihugu bya Afurika, abayobozi bakwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu mucyo.

Atangaje ibi mu gihe muri Afurika hakirangwa ibibazo by’imiyoborere, aho usanga ibihugu byinshi amatora bivugwa ko adakorwa mu mucyo, imvururu zikurikira amatora, iterabwoba ryibasira uduce tumwe na tumwe bigateza umutekano muke, guhirika ubutegetsi, inzara, ubukene n’ibindi.

Perezida Kagame yaganiriye na ba Guverineri ba Nigeria bari mu Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye na ba Guverineri ba Nigeria bari mu Rwanda
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *