AMAKURU

Abaturage Batewe Impungenge n’Umukoki Unyura Hagati Ya Kigali Na Rwamagana

Abaturage Batewe Impungenge n’Umukoki Unyura Hagati Ya Kigali Na Rwamagana
  • PublishedAugust 27, 2023

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, yakoreye umuganda mu rugabano rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rwamagana, aho isuri yaciye umukoki (ruhurura) ushobora kwangiza umuhanda, abaturage bakavuga ko unabateye impungenge kuko ushobora guteza impanuka.

 

Uwo mukoki unyura hagati y’Umudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, hamwe n’Umudugudu wa Akabeza, Akagari ka Nyakagunga, Umurenge wa Fumbwe w’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuturage w’i Fumbwe witwa Ntambara uturiye uwo mukoki, avuga ko uteje impungenge, kuko ushobora kugwamo abantu cyane cyane abana bambuka uduteme binjira mu ngo ziwuturiye.

Akomeza agira ati “Iyi ruhurura iduteje ibibazo biterwa n’uko haruguru bacukura ‘laterite’, hagaturuka amazi menshi cyane ku buryo uyu muhanda uhuza Rwamagana na Gasabo, hari igihe ufungwa kubera ikibazo cy’isuri”.

Ati “Turasaba imbaraga za Leta cyangwa ubuvugizi kugira ngo babe badukorera iyi ruhurura, hamwe n’ibijyanye n’amashanyarazi, kuko ibiti (poto) ari ibyo abaturage bishyiriyeho, bikaba ari bito kandi bishaje”.

Ntambara avuga ko poto z’amashanyarazi zaboze, hari igihe zitemba zigateza icyo bita ‘Court-Circuit’, ku buryo hari ibikoresho byabo by’amashanyarazi bijya byangirika.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko abacukura ku misozi ivamo isuri bagomba gusubiranya aho bacukuye bakahatera ishyamba, mu gihe cyose imvura izaba iguye.

Ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tuzakomeza gufatanya n’Akarere ka Gasabo, igihe aba baturage bazaba batubwira ngo ’dushobora gutera ibiti tuzahita tubitera kugira ngo turusheho guhangana n’ibi bihe.”

Minisitiri Kayisire aganira n
Minisitiri Kayisire aganira n’abaturage ku kibazo cy’isuri nyuma y’umuganda

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire, asaba ubuyobozi bw’ibanze gufatanya n’abaturage bagakora umuganda badategereje usoza ukwezi, kugira ngo bakumire isuri imanukira mu muhanda no mu ngo z’abantu.

 

 

SOURCE: KIGALI TODAY

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *