AMAKURU

Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo Yashimye Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’U Rwanda

Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo Yashimye Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’U Rwanda
  • PublishedAugust 26, 2023

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba.

Ni uruzinduko yakoze ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, akaba yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu gisirikare cya Mozambique barimo Maj Gen Messias André Niposso, Umugenzuzi Mukuru mu ngabo za Mozambique (FADM), Maj Gen Tiago Alberto Nampele, Brig Gen Ricardo Makuvele ukuriye urwego rw’ubutasi ndetse na Brig Gen Chongo Vidigal, ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado n’abandi basirikare bakuru.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko, kwari ukwakira itsinda rishya ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziheruka koherezwa muri Mozambique, mu bikorwa byo gukomeza kubumbatira umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse no kuganira ku bikorwa bihuriweho n’impande zombi kugeza ubu.

CGS Mangrasse yakiriwe n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame, amusobanurira byimbitse ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), mu bice zishinzwe gucungira umutekano, by’umwihariko umujyi wa Mocimboa da Praia, uturere twa Palma na Ancuabe.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, hari abandi bayobozi barimo ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri Mozambique ndetse n’Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutasi (NISS) n’abandi bayobozi muri RSF.

CGS Joaquim Mangrasse, yashimye ibikorwa byiza byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi ngabo, mu kurwanya iterabwoba ryari ryarazahaje amajyaruguru ya Mozambique, ndetse uyu munsi abaturage bakaba batekanye, baratangiye no gusubiza mu bikorwa byabo by’ubuzima bwa buri munsi.

Ku wa 31 Nyakanga 2023, nibwo abasirikare n’abapolisi 2000 bahagurutse i Kigali bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bagiye gusimbura bagenzi babo barenga 2000 bari bamaze igihe mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021, mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu, mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

 

 

 

 

SOURCE: KIGALI TODAY

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *