AMAKURU

Pakistan: Abana BAgera Kuri Miliyoni 4 Bugarijwe n’Ikibazo Gikomeye Cyo Kubura Amazi Meza

Pakistan: Abana BAgera Kuri Miliyoni 4 Bugarijwe n’Ikibazo Gikomeye Cyo Kubura Amazi Meza
  • PublishedAugust 25, 2023

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana cyatangaje ko nyuma y’umwaka umwe nyuma y’umwuzure w’ibiza wangije igice kinini cya Pakisitani, abana bagera kuri miliyoni 4 bo mu gihugu cya Aziya yepfo bakomeje kutabona amazi meza.

Kuri uyu wa gatanu, UNICEF yatangaje ko igereranya ko mu gihugu hari abantu miliyoni 8, hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abana, bakomeje guhangana no kuba mu turere twibasiwe n’umwuzure nta mazi meza bafite.

Uhagarariye UNICEF muri Pakisitani, Abdullah Fadil yagize ati: “Abana baba muri ibi bice byibasiwe n’umwuzure bagize umwaka mubi cyane. Babuze ababo, amazu yabo n’amashuri.  Mugihe imvura yaguye igarutse, ubwoba bwikindi cyago cy’ikirere kirakabije.  Hakomeje kugerageza kwisuganya ngo abantu bahangane n’ingaruka z’ibiza, ariko benshi bakomeje kutagerwaho, bityo bishobora gutuma abana ba Pakisitani bibagirana. ”

Umwuzure watewe n’imvura nyinshi yakomotse ku bibuye binini by’urubura byashonze mu turere two mu majyaruguru y’imisozi ya Pakisitani mu mwaka ushize, uyu mwuzure wahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 1,600 – abarenga kimwe cya gatatu bari abana – kandi wangirije abandi bagera kuri miliyoni 33.

Ku cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023. Abana bakinira mu nkambi y’impunzi ku bantu bimuwe n’umwuzure w’imvura, mu gice cya Karachi mu ntara ya Sindh, muri Pakisitani.

Umwuzure wibasiye kimwe cya gatatu cy’igihugu, utwara ibyari mumazu byose, usiga abantu ibihumbi bazerera mu mihanda nta biryo byo kurya cyangwa amazi meza yo kunywa.

UNICEF yavuze ko amashuri agera ku 30,000, ibigo nderabuzima 2,000 n’ingomero z’amazi 4,300 byangiritse.

Nyuma yuko amazi y’umwuzure atangiye kugabanuka, abantu babarirwa mu bihumbi batangiye kwandura indwara nyinshi ziterwa n’amazi mabi – benshi muri bo bakaba bari abana.  Ababyeyi bagerageje cyane gushaka ubufasha mugihe abana babo banduye impiswi, dysentery  na malariya.

Umwuzure waje mu gihe Pakisitani yari isanzwe ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, bituma imiryango myinshi yibasirwa n’ubukene kandi bituma benshi badashobora kubona ibyo kurya ndetse n’imiti.

 

 

Source: CNN News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *