RSSB Yahawe Icyemezo nk’Urwego Rwizewe Mu Kugenzura No Kurinda Amakuru y’Abanyamuryango
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), rwashyikirije Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), icyemezo cy’iyandikwa ko rwujuje ibisabwa mu kwiyandikisha nk’umugenzuzi w’amakuru nk’uko biteganywa n’itegeko No 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.
Ni mu muhango wabereye ku Biro by’Ikigo gishinzwe kurinda Amakuru bwite (Data Protection and Privacy Office: DPPO) bikorera muri NCSA, ku wa 24 Kanama 2023, witabirwa n’Umuyobozi wa NCSA, Col. David Kanamugire; Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro n’abandi bakozi ku mpande zombi.
Umukozi muri DPPO, Eraste Rurangwa, yavuze ko RSSB yahawe icyemezo cy’iyandikwa nk’umugenzuzi w’amakuru kuko yubahirije ibisabwa ni itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta mu Ukwakira 2021, ryerekeye kurinda amakuru bwite y’abaturarwanda.
Bimwe mu by’ingenzi iri tegeko riteganya ni uko ibigo bigomba kubanza kwiyandikisha muri NCSA nk’ibitunganya amakuru cyangwa se ibigenzura amakuru.
Ati ‘‘Icyakozwe uyu munsi cyo guha RSSB iki cyemezo cy’iyandikwa nk’umugenzuzi w’amakuru ni kimwe mu byo itegeko risaba, bakaba barujuje ibikenewe kugira ngo bahabwe icyo cyemezo nk’uko n’ibindi bigo bindi bigira aho bihurira n’amakuru bwite y’abantu bigomba kubahiriza ibyo bisabwa kugira ngo byubahirize iri tegeko.’’
Iryo tegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu riha ibigo bya Leta, iby’ubucuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta imyaka ibiri yo kwitegura gushyira mu bikorwa ibyo risaba byose ndetse Rurangwa akaba yibukije ko icyo gihe kiri kurangira kuko iyo myaka izashira ku wa 15 Ukwakira 2023.
Nyuma y’icyo gihe rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku buryo ibigo bitazubahiriza ibyerekeranye na ryo bizafatirwa ibihano biteganyijwe muri iri tegeko.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kuba urwego ayoboye rwahawe icyemezo cy’uko rwubahirije ibikubiye muri iri tegeko ari ibigaragaza ko kiri ku rwego rwizewe, ku buryo n’abanyamuryango bacyo bagomba gutekana kuko amakuru yabo arinzwe neza.
Ati ‘‘Iki gikorwa cy’uyu munsi rero kigaragaza ko twageze ku rwego rwizewe nk’uko mwabibonye baduhaye icyemezo, bivuze ko amakuru y’Abaturarwanda ari muri RSSB arinzwe neza kandi arinzwe mu buryo bwemewe ku Isi yose.’’
Rugemanshuro yibukije Abaturarwanda bafite amakuru yabo bwite muri RSSB ko na bo bakwiye kugira uruhare mu kuyarinda, kuko ashobora kumenyekana ari bo biturutseho akaba yakoreshwa nabi.
Ati ‘‘Ku banyamurwango bacu na bo bafite uruhare muri uru rugendo. Kumenya ko amakuru yawe na we ubwawe ukwiye kuyasigasira, niba hari abamamyi baguhamagaye bakubaza amakuru yawe, umwirondoro, indangamuntu n’umubare w’ibanga. Dushobora kuyabika yatugezeho, ariko iyo bahereye ku munyamuryango akayatanga, biba bishobora guha umuntu kubona uburenganzira bwo kubona n’andi arenzeho.’’
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), Col. David Kanamugire, yashimiye RSSB urwego iriho mu kurinda amakuru bwite y’Abaturarwanda, ayizeza ubufatanye buhoraho mu gukomeza kwirinda icyakoma mu nkokora umutekano wayo.