AMAKURU

Pakistan Igiye Gufungura Icyanya cy’Inganda Mu Rwanda

Pakistan Igiye Gufungura Icyanya cy’Inganda Mu Rwanda
  • PublishedAugust 25, 2023

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, yatangaje ko igihugu cye gishaka gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, aho abashoramari bakivamo bashobora guhurizwa bagashora imari mu Rwagasabo.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Ambasaderi Naeem Ullah Khan, yavuze ko abo bashoramari bashaka kugura ubutaka mu Rwanda babifashishwemo na Leta, agaragaza ko batangiye kwiga kuri iyo gahunda.

Yagize ati “Barashaka gufungura icyanya cy’inganda, aho abacuruzi bo muri Pakistan ndetse n’abandi bashoramari bo mu bindi bihugu bashobora guhurira.”

Yakomeje avuga ko bafite bimwe mu byambu bya mbere bikomeye mu Isi nk’icya Gwadar mu gihe Umujyi wa Karachi ari umwe mu ituwe n’abarenga miliyoni 20, ibyo bikaba impamvu y’amahirwe y’ubucuruzi akomeye bagomba ari mu kwinjira no ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Abanya-Pakistan barashaka kwagurira ibyo bikorwa byabo mu bindi bihugu. U Rwanda ni cyo gihugu bari kubona ko byashoboka.”

Yavuze ko iki gihugu gisanzwe cyohereza ibicuruzwa mu Rwanda aho cyashoye imari mu bijyanye n’inganda zikora imyenda, ibikoresho byo mu nzu, ibyo kwa muganga byifashishwa cyane mu kubaga, ibya siporo iby’amashanyarazi, iby’ikoranabuhanga n’ibindi birimo n’umuceri.

Kugeza ubu ubucuruzi buri hagati y’ibihugu byombi, bubarirwa agaciro ka miliyari zirenga 34 Frw, mu gihe u Rwanda ari rwo rufitemo umubare munini cyane ko rwohereza byinshi kurusha Pakistan, aho nka 70% by’icyayi cy’u Rwanda byoherezwa muri iki gihugu.

Naeem Ullah Khan yagaragaje ko bafite gahunda izafasha kugira ngo icyo cyayi u Rwanda rwohereza kijye kigera muri Pakistan bidasabye ko kinyura ku byambu byo mu bindi bihugu.

Yerekanye ko igihugu cye kandi kiri gushaka uko cyakongera ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo kwa muganga ku isoko ry’u Rwanda cyane ko Pakistan ari igihugu kizobereye muri izo nzego.

Yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo ku gihugu cye ari na yo mpamvu bari no guteganya kohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye bakomoye kuri iki gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni 240.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, yatangaje ko igihugu cye giteganya gufungura icyanya cy’inganda mu gihugu
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *